Kayonza: Abayobozi basabwe gukora nk'itsinda mu gukura umuturage mu bukene

Abayobozi bo mur’aka karere bavuga ko bahisemo gukorera hamwe kugira ngo iyo gahunda yo gufasha abatishoboye kuva mu bukene igerweho. Bavuga ko babonye kubiharira abashinzwe imibereho myiza bonyine bitatanga umusaruro vuba.

kwamamaza

Gahunda ya Leta yo gukura abaturage mu bucyene ni gahunda ikeneye umusazu wa buri muntu; yaba umuturage ku giti cye ndetse n’abayobozi muri rusange.

Bamwe mu bayobozi bo mu karere ka Kayonza bagaragaza ko gufasha abaturage kuva mu bukene, basanze bitareba gusa abayobozi bashinzwe imibereho myiza y’abaturage,ahubwo bireba buri muyobozi hatitawe ku nshingano afite nk’uko babigaragarije Isango Star.

Umwe yagize ati: “niba uje mu nshingano runaka, ntabwo arizo ukora zonyine. Mu rwego rwo kugira ngo imiyoborere cyangwa se iterambere ribe aho ukorera, nk’ubwo uciye ku muntu urimo guhinga nabi kandi ufiteho notion ugire icyo umumarira. Nta gutegereza agronome cyangwa se veterinaire, usanze inka ifashwe nabi.”

“icyo ukora ntabwo aricyo ugomba kumenya gusa, ahubwo wihatira kumenya nibura iby’abandi bakora noneho ugende umenyaho notion kuburyo nabura nawe uzagirira akamaro umuntu atarindiriye ngo ategereje umutekinisiye ubishinzwe. Ahubwo usage ugize icyo ukoze noneho wenda azaze yongereho agakeregeshwa ke.”

Undi ati: “ dukora muri pyramid kuko buri mukozi aba agomba kumenya buri kimwe, kandi ukaba ufite notion kuri buri kintu kigomba gufasha umuturage. Ntabwo ari ngombwa ngo etat civile [ ushinzwe imibereho myiza], agronome…abe ahari. Njyewe niba ndi veternaire,k nibyo bindi ndabireba , nabona ntabibashije ngatanga amakuru k’uri bubikore.”

Nyemazi John Bosco; Umuyobozi w’akarere ka kayonza, avuga ko mu rugendo rwo gukura abaturage mu bukene, hakenewe ubufatanye mu bayobozi bwo gukorera hamwe. Asaba abayobozi bose kumva ko gukora wenyine bidatanga umusaruro, bakimakaza umuco wo gukora nk’ikipe kuko aribyo bitanga umusaruro mwiza.

Ati: “ aho inshingano zacu zo kuvana abaturage mu bukene, iyo nzira yose y’uko tuba tugomba gufatanya nabo, uko tugomba gufatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye…icyo dusaba abayobozi ni ukumva yuko atari we wakora akazi wenyine. Ahubwo ashobora gukora akazi afatanyije n’itsinda ayoboye kandi agaha umwnaya iryo tsinda kugira ngo rimufashe rikoresheje ubumenyi ufite. Kuko iyo abantu bafatanyije, nta kintu cyabananira. Ariko iyo habayeho ko umuntu yaba nyamwigendaho, akumva yuko yakora wenyine, icyo gihe ntabwo umusaruro waboneka.”

Uretse kuba abayobozi mu karere ka Kayonza basabwa gukorera hamwe nk’itsinda mu rugendo rwo gukura abaturage mu bukene, abaturage batishoboye bahabwa ubufasha, nabo basabwa kubukoresha neza kugira ngo bubafashe gutera imbere bave mu bukene.

Rwahama Jean Claude; umuyobozi muri LODA ushinzwe imibereho myiza, yagize ati: “icyo tubabwira kandi mu buryo buhoraho ni ugukoresha neza ubufasha cyangwa inyunganizi babona mu buryo bujyanye n’imihigo baba basinyanye n’inzego z’ubuyobozi. Kandi bakaba banazi ko nyuma y’imyaka ibiri bagomba gucuka.”

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Kayonza.

 May 27, 2024 - 14:41