
Amerika yafatiye ibihano abayobozi ba Palestine
Jul 31, 2025 - 15:34
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano abategetsi ba Palestine n’ab'Ihuriro ry’Ubwigenge bwa Palestine (OLP), ibashinja gushaka gukwirakwiza amakimbirane bafitanye na Israel ku rwego mpuzamahanga no gushyigikira ibikorwa by’iterabwoba.
kwamamaza
Itangazo ryasohowe n’Ubunyamabanga bw’Amerika bushinzwe Ububanyi n’Amahanga rivuga ko abo bayobozi batazemererwa kubona visa zo kwinjira muri Amerika. Washington ivuga ko izi nzego zikomeza gutera inkunga iterabwoba, harimo no gushishikariza urugomo no kurushyigikira.
Amerika inashinja OLP n’ubutegetsi bwa Palestine kuba barahisemo gukoresha inzira zo ku rwego mpuzamahanga mu gukemura amakimbirane bafitanye na Israel, aho kubikemura binyuze mu biganiro bihuriweho n’impande zombi. Ni icyemezo Amerika ifata nk’igishobora gukurura ibindi bibazo mu karere kose.
Nubwo hatatangajwe amazina y’abayobozi bafatiwe ibihano, ariko bishobora kuzagira ingaruka ku mibanire hagati ya Washington na Palestine, isanzwe icumbagira kubera ubufasha Amerika iha Israel.
Ibi bihano bifashwe nyuma y'inama yahuje amahanga I New York yigaga ku bibazo bya Palestine, uko hakwemerwa Leta ebyiri ( Palestine na Israel) n'ibindi. Ibihugu byinshi bikomeje kugaragaza ko bishigikiye Palestine ndetse bizayemera nk'igihugu mu rwego rwo gushakira ibisubizo amakimbirane ya Israel na Palestine.
Gusa Palestine ntiragira icyo itangaza kuri ibi bihano, bisa no kugabanya igitutu ibihugu bikomeje gushyira kuri Israel.
@lefigaro, Rfi, le soir
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


