Israël: Netanyahu yongerewe igihe cyo gushyiraho guverinoma.

Perezida wa Israél; Isaac Herzog, yatangaje ko yongereye iminsi 10 minisitiri w’intebe, Benjamin Netanyahu, kugira ngo abashe gushyiraho guverinoma ye ihuriweho n’abafatanyabikorwa be n’ishyaka ry’iburyo [extrême droite] ndetse n’iry’amadini.

kwamamaza

Ibi yabitangaje kur’uyu wa gatanu, avuga ko Minisitiri Netanyahu yabisabye mbere y’iminsi itatu y’igihe yari yemerewe cyo kuba yashyizeho guverinoma, cyo ku wa 11 Ukuboza (12) 2022.

Avuga ko yamusabye kongererwa igihe kingana n’ ibyumweru bibiri , bivuze ko ubu Netanyahu azatangaza guverinoma ihuriweho ku ya 21 Ukuboza(12).

Mu ibaruwa yandikiwe Minisitiri w’intebe, Perezida Herzog, yagize ati:“  Nemeye igihe cy’iminsi 10, ubwo ni ukugeza ku wa gatatu, ku ya 21 Ukuboza (12) kugira ngo utangaze guverinoma.”

Netanyahu yongeye kuba Minisitiri w’intebe nyuma yo kuza ku isonga mu matora y’abadepite yo ku ya 1 Ugushyingo (11) hamwe n’abashyaka bishyize hamwe , maze yemezwa nka Minisitiri w’intebe ku ya 13 Ugushyingo (11)  kugira ngo ashyireho guverinoma mu minsi 28 ikurikiraho. Icyakora birashoboka ko yasaba kurenzaho iminsi 14 ku gihe yahawe.

Mu ibaruwa yandikiye Perezida ku mugoroba wo ku wa kane, yari yagize ati: “ turi mu biganiro kandi hari aho tugeze, ariko  turi gusuzumana umuvuduko ibyo nzakenera iminsi yose. Nkeneye iminsi yose yose y’inyongera igenwa n’amategeko kugira ngo nshireho guverinoma.”

 Mu gisubizo yatanze ku wa gatanu, Isaac Herzog, wari wagaragaje ubwoba mbere kuri bamwe abafatanyabikorwa ba Netanyahu, bamusaba gushyiraho guverinoma  ashingiye kuri sociyete zzose ziri muri  iki gihugu ndetse no kubahiriza ubudasa bwa Israél.

(@AFP)

 Dec 9, 2022 - 18:30