Gakenke: Abatuye bo mu murenge wa Nemba bahangayikijwe n’ubujura buciye icyuho.

Abaturage bo mu murenge wa Nemba baravuga ko bahangayikishijwe n’ubujura bw’imyaka, amatungo n’ubundi buciye icyuho buri gukorwa n’insoresore zo muri aka gace. Ubuyobozi bw’aka Karere buvuga ko buri gukora ibishoboka kugira ngo abafatirwa mu cyuho bashyikirizwe ubugenza cyaha, bukizeza abaturage ko bugiye gushyiramo imbaraga bufatanyije n’abakora amarondo avuguruye.

kwamamaza

Abatuye mu kagali ka Buranga ko mu murenge wa Nemba ho mu karere ka Gakenke babwiye Isango Star ko bahangayikishijwe n’ubujura.

Bifashishije ingero, umwe yagize ati: “turabaha urugero rwa hafi nk’amatungo magufi: ingurube n’ihene bayatumazeho batuma atarara hanze! Inka baraza bagashorera nuko nyirayo akabyuka agasanga bayijyanye. Uwagerageje kugera ku ntera yo kugura akagare, muziko ubushobozi bukeya dufite nibwo umuntu aba agezeho  none bari mu musanga mu nzu nuko igare bakarijyana noneho mu gitondo agasanga bakinguye, inzu itarangaye!”

Undi ati: “Igitoki bakakijyana! Inzu bakazirima nuko abakecuru nkatwe bakadusangamo bakadusahura.”

“ amateke yose, ibishyimbo byose, ibijumba byose, n’ibitoki  barikwiba!” “Nonese ko bazatwica!?”

Iyo aba baturage bagaruka kur’ubu bujura babusobanura nk’ubukoranwa  ko ubugome, dore ko muri aka Kagali baherutse no kuhiba ibendera ry’igihugu.

Umwe ati: “N’Ibendera ry’igihugu hano baherutse kuryiba!” “bwarakeye nuko turebyeho turaribura!”

Ibi kandi byemezwa n’Ubuyobozi bw’aka kagali ka Buranga, icyakora bukavuga ko ryibwe rigatahurwa nyuma y’icyumweru, nk’uko bitangazwa na Iragena Jean Marie Vianney; umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Buranga, abitangaza.

Ati: “Nababwira ko ryatwawe mu ijoro ryo ku wa 11 rishyira ku wa 12 z’ukwezi kwa gatandatu, nyuma y’icyumweru kimwe rero dushakisha hirya no hino , ahakikije Akagali, ryaje kugaragara hirya hano hafi gatoya rwose.”

Abaturage bo muri aka Kagali basaba ubufasha bw’uko muri aka gace hakongerwa umutekano, hagasuzumwa abo bise insoresore bavuga ko ziri inyuma y’ubu bujura, ndetse n’amarondo yaho agahabwa umusada.

Umwe ati: “icyo inzego za Leta zadukorera ni uko zabidufashamo kuko natwe ntabwo twicaye! Nonese twabona bimeze bityo tukagenda tukajya mu buriri tukaryama?! Ubwo baduha umusada.”

Undi ati: “hari abana bigize imbobo zirirwa zerera, banze ishuli , bakurikira ibintu byo kuba bagenda bangiriza abantu, mu nzira bahuye nawe banakwambura ukagenda amaramasa!” “nibaturwanyirize ibisambo, uyu mwaka wo wanumbuye!”

NIZEYIMANA JMV; Umuyobozi w’akarere ka Gakenke, avuga ko bari gukorana n’izindi nzego mu gukirikirana abo ubujura buri kugaragaraho. Yizeza  abaturage ko bagiye gukora amarondo avuruwe kugira ngo abo bajura bafatwe.

Ati: “kuvuga ko amarondo adahagije ni yo ya proche twavugaga ko amarondo akorerwa mu Mudugudu, itsinda ritazenguruka umudugudu wose, tukaba twifuza ko dutangirana amarondo yo mu Isibo. Icya kabiri ni uko hari ukudohoka kw’amarondo bishoboka ko ashobora gukora ariko akaba yakora nk’amasaha makeya. Icyo nacyo ni ikindi kindi.”

Ubujura bwinubirwa n’abaturage bwiganjemo ubuciye icyuho burimo ubwo kwiba amatungo, kwiba imyaka ihinzi mu mirima, ndese n’ubujura kiboko burimo kubashikuza ibyo bafite, kubakubita bakanabambura n’ubundi bavuga ko bukorwa n’abanyarugomo.

Banavuga ko uwihandagaje akavuga ku mujura maze akabimenya, nacyo kiba ikindi kibazo aba utangije.

Umwe ati: “ nonese wabavuga wowe btibakwice!”

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/DUnTD_SW9rU" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share" allowfullscreen></iframe>

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango star- Musanze.

 Jul 13, 2023 - 13:12