
Iran ikomeje kuba mu mwijima w’itumanaho, mugihe abarenga 580 bamaze kugwa mu myigaragambyo
Jan 12, 2026 - 08:53
Muri Iran, imyigaragambyo imaze ibyumweru bibiri irwanya ubutegetsi irakomeje nubwo Leta yahagaritse uburyo bwawose bw'itumanaho mu gihugu hose. Imiryango itegamiye kuri Leta ivuga ko abantu bagera kuri 580 bamaze kwicwa, abarenga 10.000 batabwa muri yombi. Ni mu gihe Amerika ivuga ko Tehran yifuza ibiganiro kubera ubwoba bw’ibikorwa bya gisirikare.
kwamamaza
Imyigaragambyo yatangiye ku wa 28 Ukuboza (12) i Tehran. Yatangijwe n’abacuruzi barwanya izamuka ry’ibiciro no guta agaciro k’ifaranga ry'iki gihugu. Gusa imyigaragambyo yahise ikwira mu yindi mijyi, ndetse abaturage basaba impinduka za politiki n’iz’ubukungu.
Inzego z’umutekano zahise zitabara zidhyiraho na za bariyeri. Nk’uko umuryango utegamiye kuri Leta witwa Hrana ubitangaza, abantu bagera kuri 580 bamaze kugwa mu myigaragambyo. Barimo abarenga 50 bo mu nzego z’umutekano. Iyo ONG ivuga kandi ko abarenga 10.000 bamaze gutabwa muri yombi. Gusa hari indi miryango itangaza imibare itandukanye. Ariko yose ahuriza ku kuba abamaze gutakaza ubuzima adi benshi cyane.
Ubutegetsi bwafashw ibyemezo bikomeye cyane mu rwego rwo gukumira ko amashusho y'ibibera mu gihugu bikomeza gusakara hirya no hino. Internet n’itumanaho rya telefone ku bari imbere mu gihugu byaciwe hafi hose. Ibi byatangiye ku wa Kane nimugoroba. NetBlocks ivuga ko no guhuza inzego z’igihugu biri munsi ya 1%. No mu gihugu imbere, itumanaho riri kugorana cyane ndetse n'imbuga nyinshi zikorera kuri murandasi ntizifunguka.
Impuguke zivuga ko n’urubuga rw’igihugu, NIN, rwahagaze. Ibi ntibyari bisanzwe ndetse bisobanura ko Leta yemeye guhagarika n’inzego zayo bwite. Intego ni ugukumira ihuriro ry’abigaragambya n’isakazwa ry’amakuru.
Nubwo bimeze bityo, imyigaragambyo irakomeje. Amashusho make anyura ku ikoranabuhanga rya satellite agaragaza abantu benshi mu mihanda. Ibi byongereye impungenge z’ubwicanyi bukorerwa mu ibanga ndetse amakuru avuga ko ubwicanyi buri kuba. Iran Human Rights nayo ivuga ko hari abigaragambya benshi bamaze kwicwa.
Urwego rw'ubukungu rurugarijwe, aho amabanki n’abafite ubundi buryo bwo kubona amafaranga ntibikora neza. Abaturage ntibabasha kugera ku mafaranga yabo ndetse impuguke zivuga ko igihombo gishobora kugera kuri miliyari z’amadolari.
Hagati aho, Perezida wa Amerika Donald Trump yavuze ko abayobozi ba Iran bashaka ibiganiro. Yavuze ko bishobora kuba vuba. Ariko anihanangiriza ko Amerika ishobora gufata icyemezo cya gisirikare.
Mu gihe itumanaho rigumye mu mwijima, Iran iracyari mu bihe bikomeye kurusha ibindi. Gusa si ubwa mberw ifashe icyemezo nk'iki kuko no mu ntambara y'iminsi 12 ya Israëli na Iran, itumanaho ryahagaritswe ndetse no mu myigaragambyo yabayeho mbere.
Ni mu gihe Tanzania iherutse gukoresha uburyo nk'ubu mu rwego rwo guhangana bucece n'abigaragambyaga bamagana intsinzi ya Samia Suluhu Hassan nk'umukuru w'igihugu watsinze amatora mu mwaka ushize w'2025.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


