
Iran yashinje Koweït na Bahreïn kugira uruhare mu bitero igabwaho na Amerika, itanga umuburo
Jun 3, 2026 - 12:36
Minisiteri y'ububanyi n'amahanga ya Iran yashinje Koweït na Bahreïn kugira uruhare mu bitero biyigabwaho kuko byemereye Leta Zunze Ubumwe za Amerika gukoresha ubutaka n'ibikorwaremezo bwabyo mu kugaba ibyo bitero. Yaburiye abayobozi b’ibyo bihugu, ivuga ko bagomba kwirengera ingaruka zose zishobora kubaho, kuko izasubiza ibitero byose aho bivuye hose.
kwamamaza
Iyi minisiteri yavuze ko ibitero biherutse kugabwa na Amerika ku bwato bwa peteroli bwa Iran no ku kirwa cya Qeshm byagabwe ku bufasha bw’ibikorwa remezo byo mu bihugu byo karere, birimo Koweït na Bahreïn.
Iran ivuga ko ibyo bihugu byatanze ubufasha butaziguye bwo korohereza ibyo bikorwa bya gisirikare, bityo bikaba bifatwa nk’abafite uruhare mu byabaye.
Yanatangaje ko abayobozi ba Koweït na Bahreïn bagomba kwirengera ingaruka zose zishobora guterwa n’ibyo bahisemo, inaburira ko izakomeza gusubiza ku buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose izakomeza kugabwaho, kandi aho kizaba kivuye hose.
Ibi yabitangaje nyuma yaho drone za Iran igabye igitero aharimo ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Koweït, ku nzu abagenzi bategererezamo, benshi bagakomereka, umwe akaba yahasize ubuzima. Iki kibuga cy'indege cyahise gihagarika ingenzi, ariko ubuyobozi bwatangaje ko nyuma yo kugenzura ibyangiritse ndetse n'umutekano ku kibuga cy'indege, ingendo zimwe na zimwe zasubukuwe.
Ni mu gihe mu butumwa butandukanye, Iran yashinje Amerika gukoresha ibihugu byo mu Kigobe nk’ibirindiro byo kugaba ibitero, ivuga ko ibyo bikorwa binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga kandi bigamije gukomeza igitutu kuri Iran.
Ku rundi ruhande, umujyanama wa Perezida wa Koweït yasabye ibihugu byo mu kigobe gushyira hamwe, bigafata umurongo umwe uhamye mu guhangana n’ibi bibazo by’umutekano.
Yagaragaje ko umutekano w’ibihugu byo muri ako karere wigenga, bityo ko bidakwiye ko igihugu kimwe gihangana n’ibibazo by’intambara cyangwa ibitero buri gihugu cyonyine, ahubwo bigomba gushyiraho umurongo umwe uhamye kandi mu bumwe n’ubufatanye kuko bisangiye inyungu n'ahazaza habyo ari hamwe.
by RFI
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr

