Putin yaburiye ibihugu byo mu Burengerazuba ku kohereza ingabo muri Ukraine

 Perezida w'Uburusiya, Vladimir Putin, yaburiye  ko ingabo zose z’Uburengerazuba zizoherejwe muri Ukraine zizagabwaho igitero n’ingabo ze. Ibi yabivuze mu nama y’ubukungu yabereye i Vladivostok mu Burasirazuba bw'Uburusiya, nyuma y’inama yabereye i Burayi igamije gutanga ingwate z’umutekano kuri Ukraine.

kwamamaza

Putin yagize ati: “Niba ingabo zose, izo ari zo zose, zinjiye muri Ukraine cyane cyane ubu mu gihe intambara ikomeje, tuzazifata nk’izemewe kugabwaho igitero.”

Yongeyeho ko mu gihe hafashwe ibyemezo bigamije amahoro arambye, nta mpamvu yatuma  muri Ukraine hoherezwa ingabo z’amahanga. Yavuze kandi ko nta muntu ukwiye gushidikanya ko Uburusiya buzubahiriza ingwate z’umutekano zizemeranywaho mu gihe cy’amasezerano y’amahoro.

Putin yatangaje ibi nyuma y’uko ku ya 4 Nzeri (09) ibihugu 26 bigizwe cyane cyane n’iby’i Burayi, byiyemeje ku mugaragaro gushyigikira Ukraine binyuze mu kohereza ingabo zigomba kugaragaza ku butaka, mu mazi cyangwa mu kirere.

Ibi byatangajwe nyuma y'iyi nama yari iyobowe na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer.

Macron yasobanuye ko izi ngwate z’umutekano zizashyirwa mu bikorwa umunsi intambara izahagararira, yaba ari ihagarikwa ry’imirwano, amasezerano y’agahenge cyangwa amasezerano arambye y’amahoro. Gusa yanze kugaragaza uruhare ruzatanga na buri gihugu.

Yanavuze ko atari intambara nshya igamije kurwanya Uburusiya, ahubwo ari uburyo bwo gukumira ko bwakongera kugaba ibitero kuri Ukraine.

Abanyaburayi bavuga ko izi ngwate z’umutekano zizahagarika intambara zisa n’izo mu 2014 na 2015, nubwo amasezerano ya Minsk atigeze ayikumira, ubwo hasubukurwaga hagati y’ingabo za Ukraine n’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na Leta ya Moscow.

@rfi

 Sep 5, 2025 - 12:52