
Zambia yirukanye abanyamahanga bahaba binyuranyije n'amategeko barimo Abanye-Congo barenga 80
Feb 17, 2026 - 09:22
Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Zambia rwakoze umukwabu ukomeye mu mpera z'icyumweru gishize mu mujyi wa Ndola, rutabwa muri yombi abanyamahanga basaga 170 barimo Abanye-Congo barenga 80 bakekwaho kuba barabaga muri iki gihugu mu buryo butemewe n’amategeko. Bamwe muri bo bahise bbirukanwaku butaka bw'iki gihugu mu rwego rwo kubahiriza amategeko.
kwamamaza
Iki gikorwa cyabaye ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano za Zambia, cyibanze mu duce twa Hill Crest, Mitengo, Kawama, Kansenshi na Dola Hill. Muri rusange, abantu barenga 170 b’abanyamahanga bakomoka mu bihugu bitandukanye nibo baketsweho kuba mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Nyuma yo kugenzura ibyangombwa by’abafashwe, impunzi 15 z’Abanye-Congo zoherejwe ku gahato mu nkambi ya Meheba Refugee Camp iri muri Zambia. Abandi Banye-Congo 10 bakuru n’abana 26 badafite ibyangombwa birukanywe banyujijwe ku mupaka wa Sakania Border Post.

Hari kandi Abanye-Congo bigaga muri Zambia badafite impushya zemewe zo kuhatura basabwe kuva mu gihugu, mu gihe batanu bagifungiye mu maboko y’inzego z’umutekano mu gihe hagikorwa iperereza ryimbitse rishobora no kubyara ibirego bibajyana mu nkiko.
Hari nanone abanya Ethiopia 17 biganjemo urubyiruko batawe muri yombi mu duce two mu majyepfo ya Zambia.

Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Zambia rwibukije ko buri munyamahanga utuye muri iki gihugu asabwa kubahiriza amategeko agenga abinjira n’abasohoka, rugaragaza ko uzayarengaho azafatwa agafungwa, akirukanwa cyangwa agasubizwa mu nkambi ku gahato.

@Radio Okapi, Zambian Insaka news
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


