
Intambara yo muri Ukraine ikomeje guhungabanya ibiciro bya gaze na peteroli
Apr 20, 2022 - 04:22
Mu guhangana n’izamuka ry’ibiciro bya gaze na peteroli nyuma y’intambara yo muri Ukraine, Abayobozi ba Leta barimo gukangurirwa guhumuriza abaturage babo. Nkuko bitangazwa n‘abanyamakuru ba Radiyo mpuzamahanga y’u Bufaransa hirya no hino, bagaragaje imbogamizi zigaragara mu bijyanye n’ibiciro bya Peteroli.
kwamamaza
Muri Malaisie, Gabrielle Maréchaux yatangaje ko Guverinoma yagerageje byihuse guhumuriza abaturage bayo yemeza ko ibiciro bizakomeza kuba bito bitewe n’inkunga.
Muri Brésil, Martin Bernard yatangaje ko izamuka ry’akagunguru ka peteroli ryatumye ibiciro bizamukaho 18% kuri lisansi, byiyongeraho 25% kuri mazutu, byose byabaye mu cyumweru gishize.
Umunyamakuru Liza Fabbian we yatangaje ko muri Nigeria, umuntu ashobora gutekereza ko izamuka ry’akagunguru ka peteroli ari inkuru nziza ku bicuruzwa bikomoka kuri peteroli nk’Igihugu cya mbere gicukura Peteroli ku Mugabane wa Afurika ndetse no ku mwanya wa gatandatu ku Isi.
Ikibabaje ni uko inganda enye zo mu gihugu cya Nigeria zahagaritswe kubera kuba zitaravuguruwe, zitaratunganyijwe cyangwa kubera ko zishaje cyane.
Ibyo bituma Nijeriya nayo ikura hanze ibikomoka kuri peteroli bigatuma isoko ry’igurisha rikomera, ritoroshye, bityo bigatera ibibazo bikomeye byo kuyihaha.
kwamamaza