Abacururiza mu isoko rishya rya Sake babangamiwe n’ibiciro by’ubukode biri hejuru

Abacururiza mu isoko rishya rya Sake riherereye mu karere ka Ngoma babangamiwe n’uko ubukode bw’inzu zaryo buri hejuru ugereranyije n’ayo bacuruza. Basaba ko bwagabanywa kugira ngo bagire icyo basagura. Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma bwemera ko ubusabe bw’aba bacuruzi bwakiriwe ndetse busanga bufite ishingiro.

kwamamaza

Ni kenshi abacururiza mu isoko rya Gafunzo riri mu murenge wa Sake bumvikanye basaba ko bakubakirwa isoko rigezweho bitewe n’uko ryari rishaje.

Gusa nyuma yo kubakirwa isoko rigeretse rimwe bavuga ko ubukode bw’inzu zaryo buhenze ndetse budahura n’ayo binjiza.

Bavuga ko ibyo bibateza igihombo bitewe n’uko nta bakiriya benshi bahari kuko ayo bacuruje bakuramo ay’ubukode n’imisoro bagasigarana ubusa.

Ubwo baganiraga n’umunyamakuru w’Isango Star, umucuruzi umwe yagize ati: “ ikibazo tugira: aya mazu twagiyemo ni meza pe ariko arahenze.”

Mu kumwunganira, mugenzi we ati: “dukurikije ayo turimo turakorera kandi ukabona iyo dukora dusora ibitajyanye n’ibyo twinjiza, tuba turimo turahomba. No mu gice cyo hejuru hari abari bamaze kujyamo ariko kuko ibiciro byabaye hejuru bahise basohokamo. Ubu igice cyo hejuru ntabwo kirimo gukora bitewe n’uko ibyo biciro biri hejuru.”

Bavuga ko bahoze bacururiza mu nzu zihendutse, aho bazikodeshaga agera ku bihumbi 20 ariko ubu inzu bacururizamo ikodeshwa ibihumbi 120.

Umwe ati: “urumva ko rero bigoye cyane kugira ngo ugire icyo usagura mu bijyanye no kuba uri gucuruza. Noneho muri santere ifite amasoko abiri acuruza kabiri mu cyumweru!”

Abacuruzi bo mu isoko rishya rya Sake bavuga ko kuba rirema kabiri mu cyumweru kandi ari nabwo abakiriya baboneka bagabanyirizwa ubukode kuko aribwo babasha kugira icyo babona, cyane ko banashimira  iki gikorwa remezo bubakiwe.

Umwe ati: “icyo twasaba ubu ni ukwihutisha kutugabanyiriza.”

Yifashishije telefoni, Banamwana Bernard; Perezida w’Inama njyanama y’akarere ka Ngoma, yabwiye Isango Star ko ubusabe bw’abacururiza mu isoko rishya rya Sake babwakiriye.

Kugira ngo iki kibazo gihabwe umurongo, avuga ko mu minsi ya vuba komite nyobozi y’akarere izasura abo bacuruzi ibatangarize ibiciro bishya ndetse bizabanyura.

Ati: “ikibazo cyabo Njyanama yarakiriwe ndetse yoherezayo komisiyo yo kugikurikirana inahura nabo. Komisiyo yatanze raporo mu nama duheruka gukora, hanyuma inama yemeza imyanzuro na recomandations (ibisabwa).”

“Ejo bundi nibwo twabonye igisubizo cy’intara kandi kiri favorable. Ubwo bategereze, haba uyu munsi cyangwa ejo barabona ibaruwa. Kandi bitari kohereza ibaruwa gusa, komisiyo izajya kubaganiriza ariko ubusabe bwabo bwahawe agaciro.”

Isoko rishya rya Sake mu karere ka Ngoma rifite inzu 20 zo hasi na 12 zo hejuru, ndetse rirema kuwa kabiri no ku wa Gatanu.

Mu byifuzo by’abacururiza mu isoko rishya rya Sake,bavuga ko bitewe n’uko nta bakiriya bahaboneka kandi rirema kabiri mu cyumweru,igiciro cy’ubukode kumazu yo hasi cyava ku 120 by’amanyarwanda byibura akaba ibihumbi 70 cyangwa 80.Ni mu gihe izo hejuru abacuruzi batinye kujyamo kuko zikodeshwa ibihumbi 100 by’amanyarwanda ariko ngo zibaye zikodeshwa ibihumbi 50 bazijyamo.

@Djamali Habarurema/Isango Star-Ngoma.

 Oct 18, 2024 - 09:08