Kicukiro: Abagore bibumbiye hamwe baravuga ko inzego zibanze zibabyaza umusaruro ariko bakenera inkunga bagaheba.

Abagore bo mur’aka karere bibumbiye hamwe bavuga ko inzego zibanze zibabyaza umusaruro ariko bagera aho bakeneye inkunga bagategereza bagaheba. Nimugihe leta y’u Rwanda ishishikariza abagore kwibumbira hamwe kugira ngo bafashanye kwiteza imbere no kubona inkunga aho zikenewe. Icyakora ubuyobozi bw’umurenge wa Kicukiro buvuga ko ubufasha butangwa, ariko hakibandwa ku gufasha amakoperative kwishakamo ibisubizo.

kwamamaza

Bamwe mu bagize Koperative y’abagore bacuruza amakara mu isoko rya Ziniya yitwa ‘Abisunganye’ bavuga ko koperative yabo imaze imyaka 16 ikora ndetse hari byinshi igenda ibafasha kugeraho. Gusa bavuga ko muri iyi myaka yose bataragera aho bifuza kugera mu iterambere, bityo bakeneye igituma inkunga.

Icyakora bavuga ko babona ubuyobozi iyo bubakeneye gusa, naho kuva muri 2007, koperative yabo ibayeho nta nkunga n’imwe barabona, bityo bagashimangira ko bakeneye gufashwa.

Umwe yagize ati: “Iyi myaka yose wumva tumaze, ntabwo turabona inkunga n’umunsi n’umwe! Twumva bavuga ko mu mabanki habamo amafaranga y’abagore yo kwiteza imbere. Iyi ni koperative y’abagore! Tugize Imana ayo mafaranga akatugeraho twagura imodoka. Dukeneye imodoka kuko tumaze imyaka myinshi tuyisaba.”

“dukeneye imodoka ya Fuso yadufasha kuzana amakara noneho ubucuruzi bwacu bw’amakara bukaguka, tukajya tujya kwizanira amakara hariya ava, natwe tukayatanga mu yandi masoko, noneho koperative yacu ikagira imbaraga nyinshi.”

Undi yuze murye, ati: “ dukeneye ko badutera inkunga nuko natwe, yaba ari igishoro, tukongera ubucuruzi bwacu.”

Iyi koperative ‘Abisunganye’ ikorera mu Isoko rya Ziniya ryo mu murenge wa Kicukiro mu karere ka Kicukiro. Inzego z’ibanze zivuga ko ubusanzwe bagerageza gufasha amakoperative yose uko bashoboye, ariko niba aba bafite ikibazo cyihariye bazegerwa.

MUKANDAHIRO Hidaya; Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kicukiro, yagize ati: “Njyewe numva ntavuga ngo Umurenge twashyira imbaraga mu kubashakira inkunga. Ahubwo turashira imbaraga mu kububakira ubushobozi, nk’ubu twatangiye guhugura amakoperative, turi guhugura nibura abantu 6 muri buri koperative.”

“ turabahugura ku gucunga umutungo, gukoresha umutungo no kunyaza umutungo uhari muri koperative, cyane ku gukorana n’ibigo by’imari. Bafate inguzanyo, ngira ngo bariya bababwiye ko bafite n’ikibanza I Bugesera cy’ubutaka bunini cyane. muzi ko ubutaka bw’u Rwanda bugenda bugira agaciro umunsi ku munsi.”

“ rero uyu munsi nababwira ngo nibareke gtegereza ko bazabona umuntu uzaza kubaha ibihumbi 200 cyangwa 500, ahubwo nibagane banki, bafite buriya butaka nuko babutangeho ingwate. Cyangwa batange ingwate kuri biriya bicuruzwa bakora bagire ikintu bakora.”

Ku kibazo cy’ijyanye no kuba aba bagore badafite amakuru ahagije ku bijyanye n’inguzanyo, Mukandahiro avuga ko “niyo mpamvu turi kubahugura.”

Kugeza ubu, u Rwanda rukomeje gushimirwa intambwe rwateye mu guteza imbere abaturage barwo hatavanguwe ab’igitsina runaka, mu rwego rwo kuzamura ab’igitsina gore kugira ngo bagere ku rugero rumwe n’ab’igitsina gabo.

Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zitandukanye zirimo no gutera inkunga yihariye imishinga y’abagore, ahanini binyuze kubibumbiye hamwe mu makoperative.

Kuba hari abagerageje kwihuza ariko ntibahabwe ubufasha babikeneye, birasaba izindi ngamba kugira ngo hatazabaho gusubira inyuma ku babashije kugerageza, bikarangira bacits eintege bakabireka.

@ Gabriel IMANIRIHO/Isango Star-Umujyi wa Kigali-Kicukiro.

 May 22, 2023 - 10:58