Impera z’icyumweru n’imitima ihagaze ku bakunzi ba Rayon Sports na APR FC .

Mu mpera z’iki Cyumweru turi gusoza ni ibihe bikomeye mu mitima y’abakunzi ba ruhago Nyarwanda, by’umwihariko abakunzi b’amakipe asanzwe ahanganye mu Rwanda, APR FC na Rayon Sports zihagarariye u Rwanda mu marushanwa ya CAF.

kwamamaza

Ntibyari bisanzwe ko ikipe ya Rayon Sports na ngenzi yayo ya APR FC zagera igihe zose zisabwa gukora iyo bwabaga zikajya mu cyiciro cy’imikino y’amatsinda mu marushanwa ya CAF, kandi bigakorwa nibura mu masaha atarenze 48.

Kuri ubu, rero nk’uko gahunda ya CAF ibigaragaza, APR FC na Rayon Sports zishobora kujya mu mikino y’amatsinda ndetse bigafata amasaha 48 kugira ngo impande zombi zisange muri iki cyiciro gikinwa n’umugabo kigasiba undi.

Duhereye kuri Rayon Sports igomba gukinira imbere mu gihugu, kuri uyu wa Gatandatu guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00) kuri Stade ya Kigali izakira Al-Hilal Benghazi yo muri Libya mu mukino wo kwishyura yo mu ijonjora rya kabiri rya TOTAL Energies CAF Confederation Cup.

uyu mukino uzakinirwa kuri Kigali Pele Stadium mu mujyi wa Kigali. Gusa umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1 mu mukino wakinwe ku Cyumweru tariki 24 Nzeri (09) 2023.

Muri uyu mukino ubanza, ikipe ya Rayon Sports yafunguriwe amazamu na Hertier Nzinga Luvumbu ku munota wa 54, nyuma yo kwinjiza penaliti. Iki gitego bizababaza cyane abakunzi bayo kuko hari uburyo ubonamo ko bamaze kugira ikizere kiri hejuru.

APR FC izakinira mu Misiri.

Ku rundi ruhande, ikipe ya APR FC irabarizwa mu Misiri, aho igomba gusura Pyramids SC mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya TOTAL Energies CAF Champions League 2023-2024.

Umukino ubanza amakipe yaguye miswi, anganya 0-0 kuri Kigali Pele Stadium.

Umukino wa APR FC na Pyramids SC urakinwa kuri uyu wa Gatanu, ku ya 29 Nzeri (09) 2023, ku kibuga cya 30 June Stadium. Uyu mukino uzatangira saa kumi n’imwe z’umugoroba ku masaha ya Kigali (17h00).

Kuva amarushanwa ya CAF yahindurirwa uburyo akinwamo, APR FC ntiragera mu mikino y’amatsinda kuko mu 2003 iyi kipe yageze mu mikino ya ½ cy’irangiza.

Gusa, Rayon Sports yo yageze muri ¼ cy’irangiza mu mwaka w’imikino ya CAF ya 2018-2019.

Kur'ubu, Imitima y’abafana ba APR FC irahagaze cyane mugihe bitegura gukora amateka yo kwikuraho igisuzuguriro baterwa no kuba bataragera kure mu marushanwa ya CAF avuguruye. 

Mu gihe APR FC itarenga iki cyiciro, Rayon Sports igasubira mu mikino y’amatsinda bizaba ari agahinda gakomeye ku bafana ba APR.

Ku rundi ruhande kandi, mu gihe APR FC yajya mu matsinda, Rayon Sports igasigara, bizaba ari agahinda gakubiranyije ku bakunzi ba Rayon Sports bazaba babuze itike bari imbere mu gihugu.

@Mihigo Sadam /Isango Star-Kigali.

 Sep 28, 2023 - 22:10