KAMONYI: ESB Kamonyi yiganje ku bikombe mu isozwa ry’Amashuri Kagame Cup 2024

Ku Cyumweru tariki 25 Gashyantare 2024 mu Karere ka Kamonyi habaye igikorwa cyo gusoza imikino y’Amashuri Kagame Cup ya 2024 ku rwego rw’aka Karere. ESB Kamonyi yatwaye ibikombe bitatu (3) mu batarengeje imyaka 20.

kwamamaza

Ni imikino yasojwe mu bakinnyi batarengeje imyaka 13 n’abatarengeje imyaka 20 mu cyiciro cy’abahungu n’abakobwa.

Ikipe ya ESB Kamonyi cyatwaye igikombe muri Basketball mu bahungu n’abakobwa batarengeje imyaka 20 banatwara igikombe muri Volleyball icyiciro cy’abakobwa bari muri icyo kigero.

Muri Basketball y’abakobwa, ESB Kamonyi yatwaye igikombe itsinze ES Marie Adelaide amanota 92-25 mu gihe mu bahungu ESB Kamonyi batsinze ST Ignace TSS amanota 129-35. Muri Volleyball y’abakobwa batarengeje imyaka 20, ESB Kamonyi yatsinze St TSS St Ignace amaseti 3-0 (25-8,25-10,25-9) igikombe cyo mu bahungu cyatwawe na St Ignace TSS itsinze Runda Isonga amaseti 3-0 (25-20, 25-14, 25-18).

Mu batarengeje imyaka 20 kandi hakinwe umukino wa Netball ukinwa n’abakobwa gusa. ES Marie Adelaide yatwaye igikombe itsinze ES Marie Adelaide B ku mukino wa nyuma.

Muri Rugby ikipe ya Kayenzi TSS yatwaye igikombe itsinze GS Bugoba ibitego 14-0 ku mukino wa nyuma.

Mu mupira w’amaguru mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 20, ECOSE Musambira yatwaye igikombe itsinze TSS Runda igitego 1-0 cyatsinzwe na Ntwari Anselme.

Mu isozwa ry’iyi mikino ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi mu ntara y’amajyepfo, Padiri Majyambere Jean d’Amour; umupadiri muri Diyoseze ya Kabgayi akaba n’umuyobozi w’ishuri rya St Bernadette Kamonyi ndetse akaba ari n’umuyobozi mu ishyirahamwe rya siporo yo mu mashuri ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi, avuga ko iyi mikino itangirira ku rwego rw’umurenge, Akarere, League (uturere tuba twegeranye turahuzwa) bityo amakipe atwaye ibikombe akazaseruka ajya ku rwego rw’utundi turere baturanye.

Padiri Majyambere avuga ko siporo y’amashuri muri aka Karere ihagaze neza kuko ngo nk’umwaka ushize Akarere ka Kamonyi kari gafite amakipe atandatu mu mikino ya FEASSSA ndetse ngo ku rwego rw’igihugu batwayemo ibikombe umunani.

Mu butumwa yagennye muri iri sozwa, Padiri Majyambere yavuze ko hakenewe gushyirwa imbaraga mu bana kugira ngo birusheho kuba akarusho.

Yagize “ Siporo ni nziza ariko byagera mu bana bikaba akarusho no mu masomo biga, ariko na siporo tukayikora neza. Turasaba amashyirahamwe y’imikino itandukanye kudufasha mu mahugurwa, ibikoresho, abatoza, abasifuzin’ibindi bikagera mu mashuri bityo abana bagakina mu buryo bwiza kuko nibo bazafasha igihugu ubutaha.” 

Yakomeje agira ati “Ikindi nasaba ni ubufatanye n’inzego z’ubuyobozi bwite bwa leta gufatanya na siporo yo mu mashuri kuko birushaho gutera abana imbaraga bagakina bumva bashyigikiwe.” 

Mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 13 y’amavuko, muri Volleyball igikombe cyatwawe na Groupe Scolaire Nyamiyaga itsinze EP Nyakabuye amaseti 2-0 mu bahungu mu gihe mu bakobwa cyatwa na Groupe Scolaire Mushi batsinze GS Rose Mystica amaseti 2-0.

Muri Basketball y’abatarengeje iyo myaka, igikombe cyatwawe na Hope Dignity Academy itsinze Cystal Fountain Academy amanita 23-10 mu bahungu mu gihe mu bakobwa igikombe cyegukanwe na n’ubundi na Hope Dignity Academy nabo batsinze Crystal Fountain Academy amanita 18-4.

Mu mupira w’amaguru w’ingimbi n’abagangavu batarengeje imyaka 13, ibikombe byatwawe na GS St Michel Nyamirama mu ngimbi itsinze GS Nyarubuye ibitego 6-0, GS Bitsibo igitwara mu bakobwa itsinze GS St Michel ibitego 3-0.

Aganira n’abanyamakuru, Meya w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvere yavuze ko abana bafite impano muri aka karere bafashwa gushakirwa amakipe bakinamo kugira ngo bakomeze barusheho gutyaza impano.

Yagize ati “Abana turabakrukirana. Hari abana dufite mu bigo by’amashuri bitandukanye tukanagira uburyo tubakurikiranamo hari abafashwa bakabona amakipe bakinamo mu cyiciro cya kabiri n’icya gatatu. Iyo ni intambwe twateye kugira ngo bakomeze bazamure impano zabo.” 

Iyi mikino ikaba yashojwe hatangwa ibihembo ku makipe y'ibigo by'amashuri yatsinze imikino ya nyuma, ku bufatanye bwa FERWAFA n'Ishyirahamwe ry'Imikino mu Mashuri, hanatanzwe imipira ya Football 340 yagabanyijwe ibigo by'amashuri byose mu Karere ka Kamonyi. Hanatanzwe imipira n'ibikoresho bya siporo byatanzwe na federasiyo za siporo zitandukanye zo mu Rwanda.

Dore uko byari bifashe mu mafoto:

Itangwa ry'ibihembo n'ibikombe ku bana batarengeje imyaka 13 muri Kamonyi

ESB Kamonyi yatwaye igikombe muri Voleyball y'abakobwa batarengeje imyaka 20

AKarere ka Kamonyi ni kamwe mu turere tugira amashuli yita kuri Baskerball

Akarere ka Kamonyi katangiye kuzamura umukino wa Rugby mu bato

Saint Kizito ni kimwe mu bigo bigira impano mu mikino itandukanye

Ruhago y'abato irimo impano zifasha kubona amakipe bagakina baniga

Meya w'Akarere ka Kamonyi, Dr. Ndahayo Sylvere avuga ko imbaraga zo gufasha abana muri siporo zihari kandi n'ubushake buhasanzwe

ibihembo muri Basketiball

Abana baje gushyigikira bagenzi babo

Abana batarengeje imyaka 13 batangiye guterura ibikombe

Itorero ry'abakiri bato ribyina Kinyarwanda ryashyuhije ibirori byo gusoza Kagame Cup 2024 ku rwego rw'akarere ka Kamonyi

Ibikombe byatanzwe ku munsi wa nyuma w'amarushanwa ya Kagame Cup 

Amahoro Yves umutoza wa Saint Kizito

Meya Dr. Ndahayo Sylvere atangiza Ruhago

Padiri Majyambere Jean d'Amour wo muri Diyosezi ya KABGAYI, Umuyobozi w'imikino mu mashuli nmu karere ka Kamonyi, akaba n'umuyobozi wa St. Bernadette Kamonyi

Abayobozi b'amashyirahamwe atandukanye mu Rwanda bitabiriye isozwa ry'imikino y'amashuli Kagame Cup 2024 muri Kamonyi

Ni imikino yasifuwe n'abasifuzi basanzwe basifura amarushanwa akomeye mu Rwanda

Muri Basketball harimo abana basanzwe muri NBA Jr

Ikipe y'ikigo cya Runda TSS

Abayobozi batandukanye bakiriwe muri Kamonyi

@Sadam Mihigo/Isango Star.

 Feb 27, 2024 - 12:20