Ku nshuro ya mbere, ikipe ya Brighton yabonye itike yo kuzitabira imikino ya UEFA Europa League.

Ikipe ya Brighton yo mu gihugu cy’ Ubwongereza muri English Premier League yaraye ikatishije itike ya UEFA Europa League nyuma yo kunganya igitego (1-1) n’ikipe ya Manchester City mu mukino wabereye kuri The American Express Community Stadium.

kwamamaza

Uyu mukino watangiye nk’ibisanzwe ikipe ya Manchester City yiharira umukino maze ku munota wa 25 w’ igice cya mbere cy’umukino, Phil Foden abonera ikipe ya Man City igitego cya mbere.

 Bidatinze, ku munota wa 38 w’igice cya mbere n’ubundi ikipe ya Brighton yahise yishyura,ku gitego cyatsinzwe na Julio Cesar Enciso maze igice cya mbere cyirangira amakipe yombi anganya (1-1).

Mugice cya kabiri cy’umukino, amakipe yombi yaje agerageza gusatira izamu ariko ku mpande zombi biza kugorana, bituma umukino urangira ari  1-1.

Inota 1 ikipe ya Brighton yabonye ku cyibuga cyayo ryayifashije guhita ibona itike yo kuzitabira imikino ya Europa League y’umwaka utaha bitewe nuko ariryo yasabwaga gusa, nimugihe Champion ya Bongereza ibura umunsi umwe gusa ngo isozwe, kuko ubu igeze ku munsi wa 37.

Ubu ikipe ya Brighton iri ku mwanya wa 6 ku rutonde rwa Champion, aho ifite amanota 62 mu mikino 37, ikaba izigamye ibitego 20.

 May 25, 2023 - 18:10