As kigali yatuwe agahinda kabakunzi ba Rayon Sports

Rayon Sports yatuye AS Kigali itsinzwi yarimaranye iminsi nyuma yo kuyitsinda igitego 1-0 mu mukino w’Umunsi wa 18 wa Shampiyona,  nyuma y’imikino itanu yikurikiranya idatsinda mu marushanwa yose, ni mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium, kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Gashyantare 2026. 

kwamamaza

Uyu mukino yagiye gutangira aya amakipe yombi amaze iminsi atitwara neza kuko yaramaze iminsi atakaza imikino yayo mu marushanwa yaramaze iminsi yitabira umukino watangiye amakipe yombi yigana, akinira mu kibuga hagati atarema uburyo byinshi bw'ibitego, umukino wakomeje ariko ikipe ya Rayon Sports ikanyuzamo igahusha uburyo bw'igitego,

abasore b'umutoza Bruno ferry bakomeje gukinira cyane mu rubuga rwa As kigali maze bidatinze ku munota wa 35" Rayon Sports yatsinze igitego cyaturutse kuri kufura (Coup- Franc) yatewe na Emery Bayisenge, umupira ukubita igiti cy’izamu usanga Mugisha Didier wari uhagaze neza ahita awushyira mu rushundura cyiba igitego cya mbere, nyuma y'ubwo buryo ntihongeye kukoneka andi mahirwe kuko lgice cya mbere cyarangiye Rayon Sports yatsinze AS Kigali igitego 1-0. 

Mu gice cya kabiri cyitagaragayemo uburyo bw'ibitego bwinshi ikipe ya AS Kigali yatangiranye impinduka Tuyisenge Arsene asimbura Nshimiyimana Tharcisse wari wagaragaje kunanirwa mu gice cya mbere, ku munota wa 60, Rayon Sports yashoboraga kubona igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye ryatewe Abedi Bigirimana ari hanze y’uburuga rw’amahina, umupira ushyirwa muri Koruneri n’umunyezamu Ndikuriyo Patience, mu minota ya Nyuma umuzamu wa Rayon Sports Kwizera Olivier yaranzwe no gukora amakosa yahato na hato, Umukino warangiye Rayon Sports itsinze AS Kigali igitego 1-0 .

Nyuma yo gutsinda uyu mukino ikupe ya Rayon Sports yahise ifata umwanya wa Gatandatu n’amanota 29, mu gihe AS Kigali yagumye ku mwanya 14 n’amanota 16 mu mikino 18 ya Rwanda premier league.

 Feb 6, 2026 - 00:38