Ikibazo cy’Abaforomo bake kiri gushakirwa igisubizo

U Rwanda rwakiriye inama y’iminsi 5 ihuje abakora mu nzego z’ubuzima hirya no hino ku isi. Abayitabiriye bari kuganira ku kubaka ubuyobozi buharanira ubushobozi n’impinduka ku bakora mu nzego z’ubuvuzi by’umwihariko ku baforomo n’ababyaza bakiri bake mu buvuzi by’umwihariko mu Rwanda.

kwamamaza

Mme. Mariam Wentworth, Umuyobozi mukuru w’Umuryango mpuzamahanga (Management Sciences for Health), uharanira iterambere ry’urwego rw’ubuzima, avuga ko bahisemo kuzana iyi nama yabo mu Rwanda nk’igihugu cyiza kandi kigaragaza umuhate mu guteza imbere urwego rw’ubuzima.

Ati “mu Rwanda ni ahantu heza ho guhurira, ni igihugu cyiza, kiri ku murongo, tuhafite ibikorwa biri kugenda neza. Ni igihugu kimaze kwereka isi yose icyo iterambere mu buvuzi bivuze. Mu myaka mike, u Rwanda rwashoboye kwagura ishoramari mu buvuzi, u Rwanda rwongeye kubaka urwego rw’ubuzima, ndetse rukomeje kwitwara neza mu ruhando mpuzamahanga mu rwego rw’ubuzima.”

Nubwo biri uku ariko, Mme. Anita Asiimwe, Umuyobozi w’umushinga USAID Ireme, ukorera mu Rwanda mu gutera inkunga imishinga iteza imbere urwego rw’ubuzima, avuga ko kugeza ubu hari ahakiri icyuho kigomba gukurwaho.

Ati "hari aho tuba tuvuye n'aho tugana niyo turebye imibare y'abantu bakora kwa muganga, Leta y'u Rwanda yifuza ko imibare yiyongera kurusha abahari". 

Dr. Sabin Nsanzimana Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, avuga ko iyi nama ari iy’ingenzi cyane ku Rwanda, ndetse ngo mu myaka itanu iri imbere Abaforomo bazaba byibuze bikubye kane kuko ngo ubu bakiri bake.

Ati "iyo uhuye n'umuntu mukaganira hari ibyo umwigiraho hari n'ibyo akwigiraho, hari umushinga twatangiranye nawo uzamara imyaka 5 ukaba mubyo ugamije harimo kubaka urwego rw'ubuzima no kudufasha kwigisha abakora mu rwego rw'ubuzima cyane cyane nko mu rwego rw'ababyaza, abaganga ndetse n'Abaforomo, dufite mu Rwanda Abaforomo batari benshi barengaho gato 1000 ariko twifuza kubakuba 4, twaranatangiye uyu mwaka, twe nk'igihugu niba turi kuva ku 1000 tujya kuri 4000 ni imibare itatugeza aho twifuza nyakuri gusa uvuye ku 1000 ukagera kuri 4000 ni intambwe nini".    

Iyi nama ngarukamwaka yitabiriwe n’abasaga 150 bahagarariye inzego z’ubuzima mu bihugu byo hirya no hino ku isi, izarangira kuri uyu wa Gatanu aho abayitabiriye bazagira umwanya wo gusangizanya ubumenyi, ibibazo n’ibisubizo byafasha mu kubaka ubuyobozi buharanira ubushobozi n’impinduka ku bakora mu nzego z’ubuvuzi.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Mar 19, 2024 - 07:33