Sarkozy agiye gutangira igifungo cy'imyaka itanu  yakatiwe azira amafaranga yahawe na Kadhafi

Nicholas Sarkozy wabaye Perezida w'Ubufaransa ( 2007-2012)

Nicolas Sarkozy wabaye Perezida w'Ubufaransa (kuva 2007 kugeza 2012) aratangira igifungo cy'imyaka itanu yakatiwe n'inkiko ku wa kabiri, ku ya 21 Ukwakiea (10) 2025. Ni nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gushaka amafaranga y’amatora mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ayo yahawe na Mouamer Kadhafi wayoboraga Libya.

kwamamaza

Sarkozy yabaye umuyobozi wa mbere w’igihugu cyo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi ugiye gufungwa kubera ibyaha by’amafaranga bifitanye isano n'amatora. Urukiko rwamuhamije ko mu 2005, we n’abamwungirije bagiranye amasezerano y’ibanga yo kwakira inkunga y’amafaranga ya Kadhafi kugira ngo amufashe gutsinda amatora yo mu 2007.

Uyu mugabo w’imyaka 70, yahise ajurira, avuga ko ari akarengane ikomeye, ariko yemera ko azubahiriza icyemezo cy’urukiko.

Ati: “Niba bashaka ko njya kurara muri gereza, nzarara yo kandi n’umutwe nkikomeye.”

Biteganyijwe ko Sarkozy azafungirwa muri gereza ya La Santé i Paris, izwiho gufungirwamo abantu b’ibikomerezwa barimo n’icyihebe cyitwa Carlos the Jackal. Ku mpamvu z’umutekano, azashyirwa mu cyumba cya wenyine, gifite metero kare icyenda, kirimo uburiri, ameza n’icupa ry’amazi.

Gereza ya Le Santé iherereye I Paris niyo afungirwamo

Abayobozi ba gereza batangaje ko Sarkozy azafungirwa aho ari wenyine (solitary confinement) kugira ngo arindwe guhura n’izindi mfungwa cyangwa gufotorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kubera ko muri gereza hari telefoni zitemewe zikoreshwa rwihishwa. Azemererwa kandi gusohoka rimwe ku munsi kugira ngo atembere hanze mu busitani bwa gereza by'igihe gito.

Urukiko rwasobanuye ko ibyaha bye bifite uburemere budasanzwe, rutegeka ko ahita afungwa nubwo yajuriye. Abamwunganira batangaje ko bazasaba ko arekurwa by’agateganyo, mu gihe urukiko rw’ubujurire rufite amezi abiri yo gufata umwanzuro.

Nicholas Sarkozy amaze guhura n' ibibazo byinshi bijyanye n'amategeko kuva yasohoka muri Élysée Palace mu 2012. Yigeze no guhamwa n’icyaha cyo gushaka guha ruswa umucamanza ngo amuhe amakuru y’ibanga, icyo gihano agikorera mu rugo yambaye isaha igaragaza aho umuntu ari, agisoza muri  Gicurasi (05).

Mu cyiswe “urubanza rwa Libya,” abashinjacyaha bavuze ko Sarkozy n’abo bakoranaga bakiriye miliyoni z’amadolari zivuye kwa Kadhafi, mu rwego rwo gutera inkunga ibikorwa bye bya politiki. Gusa urukiko ntirwemeje ko Sarkozy ubwe yakiriye ayo mafaranga, ahubwo rwamuhamije uruhare mu mugambi w’uburiganya.

Mu rwego rwo gusubiza iyo nkunga, bivugwa ko u Bufaransa bwari bwemeye gufasha Libya kugarura isura nziza mu ruhando mpuzamahanga, nyuma y'igihe ishinjwa gukora ibikorwa by'iterabwoba ku ndege za gisivile harimo igitero cy’indege cyahitanye abantu 270 mu 1988 i Lockerbie n'abasaga 170 mu 1989 muri Niger.

Nubwo ibihano bye bikomeje kwiyongera, Sarkozy wahoze afatwa nk'intangarugero I Burayi, aracyafite abamushyigikiye mu ishyaka ry’iburyo. Gusa ariko ubushakashatsi bwerekana ko 60% by’Abafaransa bemera ko igihano yahawe gikwiriye kandi gishitse.

Kwinjira kwe muri gereza ya La Santé bizamugira umuyobozi wa mbere w’Ubufaransa ufunzwe. Ni nyuma ya Maréchal Philippe Pétain; wari umuyobozi w'aba Nazi wakoranaga n'ubutegetsi bwa Vichy , wafunzwe nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi azira uruhare yagize muri jenoside yakorewe Abayahudi.

@rfi

 Oct 21, 2025 - 09:47