Iburasirazuba: Aborozi bafite imbogamizi z’abavuzi b’amatungo bakiri bacye ndetse n’abatazi gutera inka intanga

Hari aborozi mu ntara y’Iburasirazuba bagaragaza imbogamizi z’abavuzi b’amatungo bakiri bacye ndetse n’abatazi gutera inka intanga, ibintu bishobora gukoma mu nkokora intego bihaye yo kubona umukamo wa litiro miliyoni 2 ku munsi,bityo bagasaba ko ibyo bibazo byacyemurwa.

kwamamaza

Nubwo intara y’Iburasirazuba iri mu nzira yo kuzamura umukamo uri hasi cyane ugereranyije n’umubare w’inka zihari ukaba wava kuri litiro 177,900 z’amata aboneka ku munsi maze ukagera kuri litiro miliyoni 2 ku munsi,bamwe mu burozi b’inka muri iyi ntara babwiye Isango Star ko kugira ngo babashe kugera kuri iyi ntego, hakemurwa ibibazo bikigaragara bituma batabona umukamo ushimishije.

Muri byo harimo abavuzi b’amatungo badahagije ndetse n’abahari bakaba batazobereye mu gutera inka intanga kuko hari izo batera ntizifate,bityo bagasaba inzego zibishinzwe gucyemura ibyo bibazo byombi, kugira ngo bajye babona umukamo ushimishije kuko uturuka ku nka nziza.

Umwe yagize ati "nta misemburo ikibaho yo kurindisha inka, twabikozeho ariko tugezeho dusa n'ababiretse kubera twaburaga abaveterineri tukabura imisemburo dutangira gushyira inka ku bimasa, ziriya ntanga iyo zihari tukabona imisemburo inka kuzihindura biroroshye ariko ikintu tubura ni abaveterineri no kubona imisemburo".     

Kuri ibi bibazo aborozi b’inka mu ntara y’Iburasirazuba bagaragaza,ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, RAB, cyemera ko bihari kandi bizwi,bityo ko hari gushakwa uburyo haboneka abavuzi b’amatungo b’abanyamwuga bazi gutera inka intanga,ku buryo ibipimo by’intanga ziterwa zigafata bizava kuri 30% bikagera kuri 70% nko mu bindi bihugu nkuko bivugwa na Dr. Ndayisenga Fabrice ushinzwe ishami ry’ubworozi muri RAB.

Yagize ati "nk'u Rwanda turacyafite ikigero kikiri hasi, 30% biracyari hasi mu gihe mu bindi bihugu bikoresha gutera intanga hajemo ikoranabuhanga ariko n'ababikora bafite ubunyamwuga babikorana biba bigeze kuri 70% nabo, turimo turareba ibibazo bigiye birimo by'abatekenisiye bake, by'ibikoresho , by'ababikora nabi, uburyo twabivugururamo ni uburyo bwo kugirango tugire bano ba tekinisiye benshi begereye aborozi ariko bafite n'uburyo bagenzurwa ku buryo kuva ku bikoresho akoresheje bigapimwa ku buryo natwe twazazamura ikigero cy'uburyo intanga zifatamo".      

RAB itangaza ko nta ntanga iva mu kigo idapimwe mbere yo kujya kuyitera mu nka kugirango barebe ko ari nzima.Ngo ibituma inka ishobora guterwa intanga ntifate,bishobora guterwa n’umutekinisiye utabitse neza izo ntanga ahabugenewe,kutubahiriza amasaha y’igihe inka yarindiye ndetse no kuba inka irwaye idafite ubuzima bwiza.

Ibi byose iyo umutekinisiye n’umworozi babyubahirije,nta kabuza inka yose itewe intanga irafata.

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Iburasirazuba

 Jan 17, 2023 - 08:28