Abasenateri barasaba kongera imbaraga mu bigo bikorerwa igenzura ryimbitse ku ikoreshwa ry’ingengo y’imari

Abasenateri mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda, baravuga ko hakenewe kongera imbaraga mu bigo bikorerwa igenzura ryimbitse ku ikoreshwa ry’ingengo y’imari busanzwe bukorwa n’umugenzuzi mukuru w’Imari ya leta. Babishingira ku kuba mu mwaka ushize inzego zagenzuwe byimbitse ari 10 gusa nyamara ngo ariryo ryatanga amakuru ahagije kandi yizewe ku mikoreshereze y’imari n’umutungo w’igihugu.

kwamamaza

Ibi babigarutseho nyuma y’uko abagize komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari muri sena y'u Rwanda bari bamaze kugeza ku nteko rusange y’abasenateri, isuzuma ryakozwe kuri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta, mu mwaka wa 2021/2022 igaragaza ko mu mwaka ushize w’ingengo y’imari, inzego 10 arizo zonyine zakorewe ubugenzuzi bwimbitse nyamara aribwo bwatanga amakuru aruseho, ku bishobora gutera isesagura ry’umutungo.

Senateri Nkusi Juvenal Perezida wa komiyiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari igizwe n’Abasenateri mu nteko ishinga amategeko y'u Rwanda, avuga ko ubusanzwe hari ibigenderwaho mu kugena inzego zikorerwa ubugenzuzi bwimbitse.

Yagize ati "raporo nkizo z'imbitse ku bibazo bigenda bigaragara, nk'ibibazo by'ubutaka n'ibindi izo zose ni ibibazo mu bijyanye na raporo z'ubugenzuzi bw'ibyakozwe".    

Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta, igaragaza ko muri 2021/2022 ingengo y’imari ya leta yagenzuwe ari 91% ivuye kuri 87.8% yari yagenzuwe mu mwaka wabanje, naho mu nzego 206 zagenzuwe mu mwaka ushize 10 nizo zakorewe ubugenzuzi bwimbitse mu gihe mu mwaka wari wabanje wa 2020/2021 ubugenzuzi bwimbitse bwari bwakorewe inzego 9 mu nzego 175 zari zagenzuwe muri rusange.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho Isango Star Kigali

 Nov 10, 2022 - 07:42