Iburasirazuba: Abikorera barasaba ko imurikagurisha ryajya riba inshuro nyinshi mu mwaka

Nyuma y'uko imurikagurisha ry'intara y'Iburasirazuba ryari ribaye ku nshuro ya 11 rigaragaje ubwitabire,abikorera barasaba ko mu ntara hashyirwa icyanya gihoraho cyo kumurikiramo ibyo bakora.

kwamamaza

Mu imurikagurisha ry’intara y’Iburasirazuba ryari rimaze iminsi 11 ribera mu karere ka Rwamagana,abaryitabiriye bamurika ibyo bakora,bavuga ko ryabagiriye umumaro kuko ibyo bakora byishimiwe n’abantu batandukanye,bityo bagasaba ubuyobozi ko ryajya riba kenshi mu mwaka ,kugira ngo bibafasha gukomeza guteza imbere igihugu n’intara muri rusange.

Ibi bisobanurwa na Harerimana Emanuel ,umuyobozi wa Cycle Round Company Ltd ikora imbabura n’ibyocyezo bya kijyambere ndetse na mugenzi we Sezicyeye Valens wo mu karere ka Nyagatare, ufite uruganda rukora ikinyobwa cya Afya Bola .

Harerimana Emanuel yagize ati ku ruhande rwanjye ari ibishoboka imurikabikorwa yo ku rwego rw'intara cyangwa se ku rwego rw'igihugu ikaba igihe kinini cyane, ikaba kenshi wenda nka 3 cyangwa 4 mu mwaka.  

Sezicyeye Valens nawe yagize ati turasaba ko aho hantu haboneka hagategurwa byaba ngombwa nkabikorera aho bishoboka umuntu akagira umwanya uhoraho, umuntu yajya aza ntahore mu bintu byo kubaka n'ibintu byo gutegura. 

Umuyobozi wungirije w’urugaga rw’abikorera mu ntara y’Iburasirazuba Nkurunziza Jean de Dieux,avuga ko imurikagurisha ryagenze neza ku buryo hari n’abamurika barimo abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga, babasabye ko babakorera ubuvugizi ku buyobozi,bakabona aho bajya bakorera imurikagurisha mu buryo buhoraho.

Yagize ati twifuza yuko aho hantu hajya habera imurikagurisha ritandukanye ubu turakora imurikagurisha mu mpeshyi cyangwa se mu kwezi kwa 8 rimwe mu mwaka, ariko turifuza yuko hajya habera n'imurikagurisha rijyanye n'ubuhinzi n'ubworozi, rijyanye n'urubyiruko , ugasanga nibura mu mwaka hashobora kuberamo amamurikagurisha agera kuri 4 ku bikorwa bitandukanye bikorerwa mu ntara yacu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Iburasirazuba Dr. Nyirahabimana Jeanne,avuga ko ubusabe bw’abikorera bo mu ntara y’Iburasirazuba, bwo guhabwa aho bazajya bakorera imurikagurisha ku buryo buhoraho bwakiriwe kandi ko igisubizo cyabwo cyabonetse kuko akarere ka Rwamagana, kamaze kwemera ikibanza cy’aho rizajya ribera.

Yagize ati birakwiye yuko haboneka ahantu ho kumurikira ibikorwa hakajya n'ibindi bikorwa biba bikenewe nkaha hantu hahurira abantu benshi kandi akarere ka Rwamagana kabitekerejeho hari ahantu bateganya ko aho hantu ho kumurikira mu buryo buhoraho habaho, ubwo rero hazabaho kubikurikirana.

Imurikagurisha ry’intara y’Iburasirazuba ryari rimaze iminsi 11 riba,ryitabiriwe n’abamurika bagera ku 189 baturutse mu Rwanda ndetse no hanze yarwo nko muri Uganda,Tanzania,Dubai,Kenya,Misiri ndetse n’Ubuyapani.

Ubwitabire bwaryo,bugaragazwa n’uko mu gihe ryamaze,ryakiriye abantu basaga ibihumbi 60 binjiraga baje kugura ndetse no kwihera ijisho ibirimo.

Djamali Habarurema Isango Star Iburasirazuba

 Aug 31, 2022 - 12:52