Nyamagabe - Cyanika: REG yabanditseho amashanyarazi itigeze ibaha

Mu Karere ka Nyamagabe, mu murenge wa Cyanika hari abaturage bavuga ko babangamiwe no kuba nta muriro w'amashanyarazi bafite aho batuye, nyamara muri sisiteme z'ikigo cy'igihugu gishinzwe ingufu (REG) hagaragaramo ko bari mu bawuhawe bakabaye bacana.

kwamamaza

Bijya gutangira, ngo iri shami ry'iki kigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG) mu Karere ka Nyamagabe, muri uyu Murenge wa Cyanika ngo abakozi bacyo bashinze amapoto, bazana n'insinga zo kumanikaho bazirunda aho, abaturage nabo bahabwa cashpower ngo babe bazibitse munzu.

Aba bakozi, ngo bateganyaga ko bazagaruka bakamanika za nsinga ku mapoto, buri muturage babikije iyo cashpower bakayimumanikira ku nzu ye, umuriro wo ku mapoto bakawugeza ku nzu y'umuturage nawe akawukwirakwiza mu nzu akava mu bwigunge.

Iminsi yarashize indi irataha, insinga zimeramo ibyatsi, abaturage ngo bagiye kubaza batungurwa no kubwirwa ko muri sisiteme za REG bigaragara ko umuriro w'amashanyarazi bawuhawe banacana dore ko n'ibyangombwa by'ubutaka bari barabihaye iri shami REG muri aka karere ka Nyamagabe.

Umwe mu bemeye kugaragaza iki kibazo utuye mu kagari ka Ngoma mu Mudugudu wa Murama avuga ko we na bagenzi be bikanga ko uwavuga iby'izi ngorane bahuye nazo ngo yazimwa uyu muriro w'amashanyarazi burundu kuko ngo iki kigo cya REG cyabafata nk'abakireze.

Avuga ko we na bagenzi be bifuza ko babakemurira ikibazo bakabasubiza cashpower zabo bakabaha umuriro nkuko Perezida yari yawubahaye.

Niyonshuti Java uyobora ishami rya REG mu karere ka Nyamagabe, nawe ngo ntiyumva uburyo ibi byaba byarakozwemo, abafite ikibazo bakwiye kugana iri shami bakabigaragaza.

Ati "nta makuru mbifiteho, baza bakadusobonurira tukareba ikibazo cyaba cyarabayeho. 

Abafite iki kibazo, nyuma yo kujya kugeza iki kibazo ku buyobozi bw'iri shami ariko ntibahabwe igisubizo gihamye, bifuza ko noneho ababishinzwe ari bo bamanuka bakaza kureba uko ikibazo giteye bakabakura mu bwigunge nkuko byari biteganyijwe kuko bo banafite inyoroshyangendo mu gihe abaturage bo bibatwara amafaranga mu ngendo zidafite igisobanuro bashyizwemo n'iki kigo cya REG ishami ryacyo muri aka karere ka Nyamagabe.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Nyamagabe

 Nov 21, 2023 - 21:48