Burera: Abaturage bo mu murenge wa Rugarama bahangayikishijwe n'insinga zirimo umuriro ziri hasi

Abaturage bo mu murenge wa Rugarama akagari ka Karangara baravuga ko bahangayikishijwe n’insinga z’umuriro w’amashanyarazi ziri hasi ku nzira kandi zirimo umuriro.

kwamamaza

Ukigera mu mudugudu wa Kanyamugezi mu kagari ka Karangara mu murenge wa Rugarama w’akarere ka Burera, hari aho utangirwa n’insinga z’umuriro w’amashanyarazi ziba zaravuye ku mapoto yashaje zikagwa hasi, n'agihagaze bikaba bigaragara ko ashaje cyane, izindi nsinga zikaba zinyuzwa mubiti byatewe bisanzwe.

Ngo kubera ko mu nzira zinyuramo uyu muriro w'amashanyarazi haba hanyura abana bato arinako bakiniramo, n'ibintu bihangayikishije cyane abatuye aha.

Aba baturage bavuga ko bitewe nuko uyu muriro w’amashanyarazi kugirango ugezwe aha byabasabye imbaraga zabo gusa, bityo bagasaba ko bafashwa nabo bagahabwa amapoto akomeye nkuko ahandi bigenda, n’umuriro bafite ukongererwa imbaraga kuko ho udahagije.

Umunyamabanga shingwabikorwa w’umurenge wa Rugarama Egide Ndayisaba avuga ko nabo nk'ubuyobozi iki kibazo cyabagaragariye bakaba bari kuvugana n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu REG kugirango iki kibazo kibonerwe igisubizo vuba.

Yagize ati "hari amapoto menshi agera nko ku 1000 arunze hafi y'umurenge, icyo tugiye kubwira ubuyobozi bwa REG nuko badufasha ahantu hose hari amapoto ashaje bakayasimbuza amashyashya ndetse byanashoboka ko n'ubuyobozi bw'akarere bwatanga n'ibiti bya Leta aho bishoboka, bikaba byakwemerwa mu nama njyanama".   

Aya mashanyarazi ari kunyura hasi kubera ko amapoto yashaje cyane akagwa, ngo cyari igitekerezo cyiza kuri aba baturage cyo kuyiyegereza kuko ubafasha mu bikorwa by’ingenzi birimo korohereza abana babo mu kwiga no guca ukubiri n’icuramburindi, gusa ngo ubu kwishakira amapoto akomeye ajyanye n'igihe aba baturage bari birwanyeho ,bavuga ko bitaboroheye impamvu ituma bakomeza gusaba ko bayahabwa nk’abafatabugizi b'ikigo cy'igihugu gishinzwe gukwirakwiza ingufu kandi bishyura neza.

Inkuru ya Emmanel Bizimana / Isango star Burera

 Feb 28, 2023 - 07:01