Rutsiro : Hari abasora basaba ko ikigo cy'imisoro n'amahoro cyagakwiye kwagura ibikorwa by'ikoranabuhanga

Abikorera baravuga ko bishimira ibikorwaremezo byagezweho bivuye mu misoro batanga gusa hakaba n'abasaba ko hakongerwamo ikoranabuhanga kugirango abagize uruhare mu kubaka igihugu no kwiteganyiriza bajye babona ubutumwa bugufi.

kwamamaza

Kwizihiza umunsi w’abasora ku nshuro ya 20, byakorewe mu karere ka Rutsiro mu burengerazuba bw’u Rwanda,ni umunsi abasora bavuga ko usanze bishimira ibyiza byiganjemo ibikorwaremezo bagezeho binyuze mu gutanga umusoro.

Ni ibyiza umuyobozi w’intara y'Iburengerazuba Bwana Habitegeko Francois ashimangira ko byahinduye ishusho y’iyi ntara ikarushaho kuba nziza, gusa akanakebura abinjiza magendu mu gihugu ko baba basa n’imungu z’iterambere ry’igihugu, nk'intara ifite uturere turimo imipaka nka Rutsiro na Rubavu.

Yagize ati "ku mahirwe Imana yaduhaye yo kuba duturiye imipaka y'ibindi bihugu njye mbifata nk'amahirwe, iyo umuntu agiye kubibarira mu nyungu ze bwite akanyereza ya misoro n'amahoro ubwo ni ukuvuga ngo aba akerereza abanyarwada gukomeza gutera imbere no kubona ibyiza nk'ibingibi tugenda tubona bigenda bigerwaho kubera imisoro yakusanyijwe mu gihugu cyacu, rero ubucoracora ni imungu imunga igihugu".  

Kurundi ruhande ariko, hari abasora basaba ko ikigo cy'imisoro n'amahoro cyagakwiye kwagura ibikorwa by'ikoranabuhanga muri cyo, kugira ngo bijye bibafasha kwakira ubutumwa bugufi nkabagize uruhare mu kubaka igihugu no kwiteganyiriza.

Komiseri mukuru w’ikigo cy'igihugu gishinzwe imisoro n'amahoro Bwana Bizimana Ruganintwari Pascal avuga ko kuba abasora aribo bifuza kugaragarizwa ko bagize uruhare mu kubaka igihugu ari urugero rwiza rwo kubona ko bamaze gusobanukirwa n'akamaro ko gutanga imisoro akanavuga ko bagiye kwagura ibikorwa by'ikoranabunga muri iki kigo kugirango bakemure ibibazo nk'ibyo bitarakemuka.

Yagize ati "biranyereka ko hari aho abantu bageze bumva koko ko buri muntu gusora ari inshingano ze ariko ko binabashimisha kubona ko ibyo bakora koko bigera iyo bijya yewe banishimira kuyitanga, icyo rero twacyakiriye tugiye kugikoraho kugirango turebe uburyo buri muntu wese wishyuye umusoro we ku mushahara we yajya abona amakuru yuko umusoro we wageze mu isanduku ya leta".   

Intara y’Uburengerazuba y’anenzwe ko itashoboye kugeza ku misoro yari iteganyijwe, kuko yinjije miliyari 11 na miliyoni 1 mugihe yagombaga kwinjiza miliyari 12 na miliyoni 6 ku ijanisha rya 88.4% igasobanura ko byatewe n’icyorezo Covid 19.

Emmanuel Bizimana Isango Star Iburengerazuba.

 Oct 14, 2022 - 09:24