Burera: Abarema n’abacururiza mu isoko ryo mu Gitanga barasaba ko ryasanwa kuko ryashaje

Abarema n’abacururiza mu isoko ryo mu Gitanga rihuriramo n’abantu baturuka mu turere dutatu, barasaba ko ryasanwa kuko iyo imvura iguye ibicuruzwa byangirika bakananyagirwa.

kwamamaza

Isoko rya Gitanga riherereye mu rugabano rw’umurenge wa Nemba na Ruhunde ho mu karere ka Burera, ubusanzwe riremwa n’abaturutse mu turere twa Gakenke na Gicumbi mu majyaruguru y’igihugu.

Aba baturage bavuga ko ubu iri soko ryashaje cyane, kuburyo iyo imvura iguye babura iyo berekeza maze ibicuruzwa byabo bikanyagirwa n’imvura.

Aba baturage basaba ko iri soko rya gitanga ryasanwa ngo kuko ritavuguruwe impungenge ziracyari nyinshi zuko ryabateza n’impanuka kuko n'amabati yaryo hari ubwo abagwaho.

Umuyobozi w’akarere ka Burera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Nshimiyimana Jean Baptiste, avuga ko bari muri gahunda yo gusana amasoko yose yaha muri aka karere yangiritse akanavuga ko n'iri ryo mu Gitanga ririmo.

Yagize ati "tugiye kuyasana harimo irya Mucaca, harimo irya Rugarama, Gahunga na Gitanga ririmo, tugiye kuyasana yose rwose ahubwo isoko ryaranatanzwe, ubu turi guha rwiyemezamirimo amabwiriza yo gutangira imirimo".      

Isoko rya Gitanga rihuriramo n’abantu benshi baturutse mu bice bitandukanye,  bitewe nuko riremwa n'abantu baturutse mu turere dutatu, ni zimwe mu pamvu baheraho basaba ko iri soko ryakwitabwaho, kuko ngo uretse n’ubwiherero bwaryo bwashaje cyane, n’inyubako zindi zirimo ntizikijyanye n’igihe.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana Isango Star mu karere ka Burera

 Nov 7, 2022 - 06:33