Inteko y'Umuco irakangurira abarezi guha abana uburere bushingiye ku muco

Inteko y’Umuco iravuga ko uburere bushingiye k'umuco n’indangagaciro aribyo abana bakeneye kugirango babukurane binabarinde ibyonnyi by’umuco w’u Rwanda, bikubiye mu byatangarijwe mu muhango wo guhemba amashuri yahize ayandi mu marushanwa ku ndangagaciro umuco n’umurage by’u Rwanda wabereye mu mujyi wa Kigali mu kigo cya Fawe Girls School.

kwamamaza

Ni amarushanwa yasorejwe mu mujyi wa Kigali mu kigo cya Fawe Girls School, Amb. Robert Masozera umuyobozi w’Inteko y’Umuco aravuga ko abana bakeneye gukurana uburere bushingiye ku muco.

Yagize ati "ibyo umwana yakwiga hatarimo uburere bushingiye ku muco n'indangagaciro ni ibintu bigendana kandi bidasigana, impamvu yaya marushanwa nuko haba hari ibibazo tukibona cyane cyane mu rubyiruko usanga turi gushyiramo imbaraga kugirango bikemuke ni izi ngeso n'imico mva mahanga usanga urubyiruko rusamira hejuru tukabibonamo ikibazo kuko ni ibyonnyi by'umuco w'u Rwanda".   

Dr. Mbarushimana Nelson umuyobozi mukuru wa REB aravuga ko abazakorera igihugu bakwiye kubyigishwa bakiri mu mashuri.

Yagize ati "ni byiza ko barangiza amashuri bafite neza indangagaciro z'umuco nyarwanda, tubatoza gukunda igihugu nk'abanyarwanda, tukabatoza kugira ubumwe mubyo bakora byose, tukabatoza gukunda umurimo ndetse no kuba imfura mubyo bakora byose". 

Abanyeshuri bahize abandi baravuga ko amarushanwa nkaya atuma bakunda umuco kurushaho,bakanakabikangurira bagenzi babo.

Umwe yagize ati "bigiye kudufasha mu kongera imbaraga mu kumenya umuco ndetse n'amateka y'umuco nyarwanda kugirango n'ubutaha tuzabashe kwitabira n'andi marushanwa".

Undi yagize ati "bidutera akanyabugabo kugirango tujye twiga twihatira ibijyanye n'umuco w'igihugu cyacu".

Ibigo byahize ibindi ni bitanu kimwe cyahagarariye buri ntara arizo Amajyepfo,Amajyaruguru,Iburasirazuba ,Iburengerazuba n’umujyi wa Kigali byatowemo kimwe cyahize ibindi aricyo Petit Seminaire Vrigo Fidelis Karubanda cyo mu karere ka Huye.

Inkuru ya Kamaliza Agnes Isango Star Kigali

 Mar 28, 2023 - 08:25