Gukoresha imiti uko utayandikiwe na muganga bikurura urupfu

Abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko mu gihe nta gikozwe ngo ibintu bimwe na bimwe birimo kutanywa imiti ivura indwara ziterwa n’udukoko (antibiotics) n’ibindi bishobora gutuma utu dukoko tutagishoboye kwicwa n’iyi miti ya antibiotics, bishobora kugera mu mwaka w’2050 nibura mu masegonda atatu (3) umuntu umwe azajya apfa yishwe n’ indwara ziterwa n’udukoko, biturutse ku kutanywa imiti neza kandi wandikiwe na muganga.

kwamamaza

Nk’uko bigaragazwa n’inzego z’ubuzima mu Rwanda, zivuga ko bimwe mu bikomeje kongera ibyago bituma indwara ziterwa n’udukoko zigira ubudahangarwa ku miti yari isanzwe izivura harimo kuyikoresha icyo itagenewe, kuyinywa utayandikiwe na muganga no kuyifata bitandukanye n’uko muganga yabigennye.

Dr. Gahamanyi Noel ukuriye agashami gashinzwe gupima udukoko muri laboratwari muri RBC ati "umuti bivugwa ko ukoreshejwe nabi iyo wawukoresheje icyo utagombaga gukoreshwa, muganga yawukwandikiye hanyuma uwufata nabi, imiti ntabwo ariyo gupfa kugura uko wishakiye".   

Nubwo bimeze bityo abaturage ntibarasobanukirwa no gufata imiti nkuko bamwe mu baganiriye na Isango Star bo bemera ko babikora ariko batazi ingaruka zabyo.

Umwe ati "njye ntabwo nzi ingaruka bitera yo kuba utamaze imiti, hari ubwo umuntu afata imiti avuga ati reka nyifashije ngire vuba wenda ndakira bitewe n'ubuzima abantu babayemo". 

Undi ati "bijya bimbaho, nshobora kuba ndwaye wenda nka malaria muganga akampa imiti nakumva maze gutora imbaraga maze kunywa n'igikoma ngahita mbireka nkigira mu kazi nakongera gufatwa nkongera nkayinywa, ntabwo nzi ingaruka mbona nkize gusa".  

Ibi ngo bishobora gutuma indwara ziterwa n’udukoko zinanirana mu kuvurwa n’imiti yari isanzwe izivura, ibintu bishobora gukururira urupfu cyangwa uburwayi budakira kuwayinyoye nabi nkuko Dr. Gahamanyi Noel akomeza abivuga.

Ati "muganga akwandikiye umuti iminsi 7 ni uko aba aziko umuti nuwufata iyo minsi twa dukoko tuba turi mu mubiri wawe turapfa tugashira ariko nuyifata iminsi 3, twadukoko tuba dusa n'udusinziriye nyuma y'igihe twa dukoko turongera tugakanguka kandi iyo ubikoze kenshi twa dukoko tugira bwa budahangarwa kuri wa muti, bigera ku rupfu iyo nta miti ishobora kuvura ka gakoko".     

Ubushakashatsi butimbitse bwakozwe muri 2019, bwakozwe mu isi bwagaragaje ko mu Rwanda abantu bangana 9800 bapfuye bazize ubudahangarwa ku miti. Ku isi miliyoni hafi 5 nibo bapfuye bivuze ko hatagize igikorwa muri 2050 buri masegonda 3 ku isi umuntu azajya apfa azize ubudahangarwa ku miti naho miliyoni 10 nibo bazajya bapfa buri mwaka bazira udukoko dufite ubudahangarwa ku miti.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 Jan 12, 2024 - 08:17