Huye: Koperative "Twongere umusaruro" iremerewe n'ideni rya miliyoni 30Frw itazi aho ryavuye

Mu karere ka Huye, abahinzi b'umuceri bibumbiye muri Koperative "Twongere Umusaruro" baravuga ko babangamiwe n'ikatwa ry'amafaranga rya hato na hato bivugwa ko ari ayishyura ideni rya Miliyoni 30Frw batazi aho ryaturutse bagasaba kurenganurwa.

kwamamaza

Abahinzi b’umuceri bo muri iyi koperative “Twongere Umusaruro”, bavuga ko bafite ibibazo birimo kutabonera ifumbire ku gihe, kutishyurwa ku gihe umusaruro bahaye rwiyemezamirimo, kwibwa umuceri aho ubikwa n’ibindi byose babumbira mu miyoborere mibi ngo yahereye muri 2008.

Ibi ngo byiyongeraho imicungire mibi y’umutungo, yaba mu mafaranga n’indi mitungo bafite nk’icyuzi cy’amafi. Ariko bagashegeshwa cyane n’amafaranga 2500Frw akatwa buri munyamuryango hishyurwa ideni batazi aho ryakomotse, bagasaba kurenganurwa.

Umuyobozi wa Koperative “Twongere Umusaruro” Kantarama Thacienne avuga ko ideni rihari ryishyurwa n’abahinzi kugeza ubu, ari miliyoni 29,800,000Frw babereyemo banki. Ibyo kwibwa k’umusaruro byo no kudahabwa ifumbire ngo nta bihari.

Ati "hari inguzanyo zagiye zakwa muri banki kuriya bashyiraho amande zagiye zisa naho ziyongera, tuguriza abanyamuryango, amadeni aba menshi, 2500Frw ni umusanzu washyizweho n'abanyamuryango kugirango uzafashe koperative kwizahura, icyo gihombo cyaturutse ku miyoborere yari iriho babageza mu nkiko abo byahamye barabibazwa nyuma ubucamanza buza kugaragaza ko babaye abere, igihombo cyo kirahari ariko turatera intambwe".             

Mu buyobozi bw’akarere ka Huye, bavuga ko iyi koperative yahoranye ibibazo, ariko iri gufashwa kubisohokamo. Ku cya rwiyemezamirimo utinda kubishyura, ngo ari buhamagarwe, asabwe kwishyura aba bahinzi niba atarabikoze.

Mu kigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative, Umuyobozi wacyo Dr. Mugenzi Patrice avuga ko iyi koperative “Twongere Umusaruro” igiye gusurwa, ibyo abanyamuryango batishimiye byose bisuzumwe bihabwe umurongo.

Koperative “Twongere Umusaruro” ifite abanyamuryango 688 kugeza ubu, ihinga umuceri mu bishanga bya "Nyiragasari, Nyakagende, Rwakaramira, Ndobogo A na Ndobogo B " biri mu Murenge wa Mbazi, mu Tugari twa Mutunda, Rugango, na Kabuga.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Huye

 Apr 8, 2024 - 10:19