Hari abatemererwa gutangira amashuri ku gihe kubera ibikoresho bituzuye

Bamwe mu babyeyi barasaba abayobora ibigo by’amashuri kujya bihanganira abanyeshuri igihe batujuje bimwe bikoresho basabwa mwitangira ry’igihembwe, ko baba biteguye kuzoherereza abana babo ibindi byasigaye ariko batabujijwe kwiga ku gihe kubera ubushobozi buke bw’ababyeyi.

kwamamaza

Kuva Minisiteri y’uburezi yatangaza italiki y’itangira ry’umwaka w’amashuri 2024/2025, hirya no hino mu Rwanda, ababyeyi bahugiye mu gutegura abana babo babategurira amafaranga y’ishuri n’ibikoresho nkenerwa byiganjemo ibisabwa n’ubuyobozi bw’ibigo abana bigaho, nyamara hari abagaragaza ko bigendanye n’ubushobozi buke, hari ubwo batabona ibikoresho byose bisabwa, bigatuma abana babo batemererwa kwinjira ku mashuri mu gihe bagiye gutangira igihembwe, ibyo bavuga ko bikwiye guhinduka.

Umwe ati "badutuma byinshi kandi nta mafaranga ariho, numva bareka umwana akajya kwiga ajyanye ibikoresho yabashije kubona noneho n'ibindi ababyeyi tugasigara tubishaka byaboneka nabyo tukaba twabiboherereza". 

Undi ati "abarimu bagakwiye kujya bagerageza kwihanganira umwana kubera ubushobozi iwabo bafite".

Undi nawe ati "mu itangira ry'amashuri cyane cyane ababyeyi bakunda kugira ikibazo cy'amafaranga, bibaye byiza bajya badufasha nkuwo akenda gashaje akaba akambara igihe ababyeyi bagishaka ubushobozi bwo kuba bashaka indi myenda, amakayi nayo kubera ko amasomo yose aba ataratangirwa umunsi umwe umuntu akagenda ayagura buhoro buhoro kugeza agwije ayo akeneye". 

Twagirayezu Gaspard, Minisitiri w’uburezi mu Rwanda, asaba ababyeyi kwigomwa bakabonera umunyeshuri ibikoresho by’ibanze, ariko ngo mu gihe ibisabwa byose bitabonetse ntibikwiye kuba impamvu yo kuvutsa umwana uburenganzira bwo kwiga.

Ati "ntabwo twifuza ko hari umunyeshuri wasubizwa mu rugo kubera ko hari ibikoresho cyangwa se ibindi adafite gusa icyo dusaba ababyeyi ndetse n'abarezi nuko umunyeshuri ahabwa iby'ingenzi kugirango ashobore kuba yajya ku ishuri, igihe hari utabibonye kubera impamvu runaka ntabwo umunyeshuri yasubizwayo kubera ko leta iba yaragize uruhare runini itanga ariko ababyeyi nabo n'abarezi ntabwo dushaka ko bumva ko uruhare rwabo rudakenewe, uruhare rwabo rurakenewe ariko igihe rutabonetse kubera impamvu zizwi, bavugisha ishuri umwana agakomeza akiga".

Ni mu gihe habura igihe gito, abanyeshuri bakajya gutangira amasomo, aho biteganyijwe ko umwaka w’amashuri 2024/2025 uzatangira ku italiki 9 Nzeri 2024.

Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star Kigali

 Sep 3, 2024 - 08:47