Nyabihu: Hari abahinzi baretse guhinga ibirayi kubera kubura imbuto yabyo

Abahinzi bo mu murenge wa Rurembo baravuga ko baretse guhinga ibirayi kubera ko imbuto yabyo yabuze, n'ibintu byatumye n'abashakaga kubihinga bakererwa ihinga kugeza nanubu.

kwamamaza

Abahoze bahinga ibirayi bo mu murenge wa Rurembo mu karere ka Nyabihu, aba bahinzi bavuga ko imbuto zabyo zahoze zigura hagati y'amafaranga 300 na 400, ubu igeze kumafaranga y’u Rwanda 1200, ibyatumye ababihinganga babireka kubera kudapfa kuyigondera.

Kuba imbuto y’ibirayi yarahenze, hari ababihinganga bahisemo kubireka ndetse n'abashakaga kubihinga bakererwa ihinga, mugihe muri aya mezi byabaga bigeze mu ibagara.

Mm. Mukandayisenga Antoinette Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu gushishikariza abatubuzi b’imbuto y’ibirayi kuza kubituburira hafi aho abaturage babibona, ngo kandi baka baramaze kubiganiraho na Minisiteri y’ubuhunzi n’ubworizi MINIGRI.

Yagize ati "tuzashyiraho imbaraga zo gushishikariza abatubura kuba babikora mu bice byorohereza ababihinga kubona imbuto mu buryo bworoshye, Minisitiri wa MINIGRI aherutse kudusura icyo twarakiganiriye nawe yavuze ko imbuto ikwiriye gutuburwa, imbuto ijyanye n'igihe, ijyanye n'ubutaka bw'ahantu ariko ko n'ihari yashyirwa ahantu babasha kuyibona mu buryo bworoshye".    

Mu ndorerwamo y’igihingwa cy’ibirayi, ababirebera hafi bemeza ko uyu munsi ibiciro by’umusaruro wabyo byari bitangiye kugabanyuka ku masoko, urebeye muri iyo ndorerwamo y’ahazaza habyo, byazaba bigoranye kubona ibirayi kugiciro kiri hasi mugihe ababihinganga bahisemo kubireka bakihingira ibijumba n’ibindi kubera kubura imbuto y’ibirayi naho ibonetse ikaboneka kugiciro cy’iri hejuru.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star I Nyabihu

 Oct 24, 2023 - 14:29