Abakora umwuga wo kuvura amatungo batangiye guhurizwa hamwe

Urugaga rw’abakora ubuvuzi bw’amatungo mu Rwanda (RCVD), rwatangije gahunda yo guhuriza hamwe abakora uyu mwuga, abikorera n’abigenga. Akaba ari gahunda yitezweho kongerera ubushobozi no kuzamura serivisi nziza zitangwa n’abakora uyu mwuga.

kwamamaza

Abakora umwuga wo kuvura amatungo yaba abigenga n’abakorera Leta mu Rwanda, bari guhurizwa hamwe n’urugaga rw’abakora uyu mwuga RCVD, muri gahunda yiswe verternary sanitary mandate mu magambo y’icyongereza.

Abakora uyu mwuga bagaragaza iyi gahunda nk’igisubizo kuri bo no mu kazi kabo.

Umwe ati "iyi gahunda ije ari ukudufasha cyane nk'abaveterineri bigenga, twakoraga ariko nta hantu tubarizwa, bije kudufasha cyane kwishyira hamwe no kwiteza imbere cyane".   

Undi ati "ikizadufasha hari amahirwe abari muri Guverinoma, bizadufasha baduhe amahugurwa, bizadufasha kubona bimwe mu bikoresho tutabasha kugira, bikadufasha gutanga izo serivise zacu neza". 

Umuyobozi mukuru w’urugaga rw’abavuzi b’amatungo mu Rwanda, Kayumba Charles asanga iyi gahunda izatanga umusaruro ufatika ndetse ngo izanakemura ibibazo byari bisanzwe muri uyu mwuga.

Ati "harimo umusaruro munini cyane kuko gahunda twari dufite yari ugukurikirana imikorere y'abaganga, kwari ugutanga uruhushya kugirango bemererwe gukora mu gihugu dukurikije ubumenyi n'icyiciro bashaka gukoramo, kwari ukureba ko ababikora bubahirije amategeko ngengamikorere y'umwuga wacu mu gihugu, ubu ikigiye kwiyongeraho nuko tugiye gukora duhuza imbaraga, iyo duhuje ubumenyi tugera kuri byinshi".        

Kugeza ubu mu gihugu hose habarurwa abanganga b’amutungo bagera ku 4,856 gusa ngo buri mwaka hari abandi bashya bagenda basoza amasomo bakiyongera mu bakora uyu mwuga.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire/ Isango Star Kigali

 Nov 30, 2023 - 09:25