
Hari abataramenya iby’icyumba cy’urubyiruko cyo ku kigo nderabuzima
Jul 31, 2024 - 14:08
Mu gihe ibigo nderabuzima bivuga ko icyumba cyagenewe urubyiruko cyafashije muri gahunda yo kurwigisha ubuzima bw'imyororokere, ndetse bamwe bakaba bagaragaza ko bazi akamaro kacyo, hari urubyiruko ruvuga ko rutazi imikorere y’iki cyumba ndetse rugasaba kwigishwa.
kwamamaza
Leta y’u Rwanda imaze igihe ikora ibishoboka byose mu kwigisha urubyiruko no kuruha amakuru arebana n’ubuzima bw’imyororokeremu rwego rwo kurwanya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ndetse no kurufasha kwirinda inda zitateganyijwe.
Imwe mu ngamba yashyizweho ni ukwegereza urubyiruko aho bashobora kubonera ubwo bufasha, ari nabwo ku bigo nderabuzima byo hirya no hino mu gihugu, hatangijwe icyumba cyahariwe kwita ku rubyiruko.

MUNEZA Charles ni Umuganga ku kigo nderabuzima cya Kabusunzu mu Mujyi wa Kigali. Avuga ko ubwo icyumba cyahatangizwaga, byari ingorabahizi kubona abakigana, ariko ubu urubyiruko rwitabira n’ubwo serivices zitangwa rimwe mu kwezi.
Mu kiganiro n’Isango Star, yagize ati: “ batangira bari bakeya ...twaje kugira amahirwe tugira umuterankuko nuko tukajya tubaha n’ibyo bikoresho. Cyane nk’abakobwa, tukabaha amavuta yo kwisiga kuko nibo bahura cyane n’ababashuka babagurira ayo mavuta! Rukabaha cotex [ impapuro z’isuku] bakoresha igihe bagiye mu mihango. Ibyo byose rero bagendaga babwira muri communaute ko Kabusunzu barimo baratanga ibi n’ibi, noneho bakaza baziko baje gufata izo mpano ariko bagatahana n’inyigisho. Muri make ndumva ari icyo kintu cyabakuruye.”

Nimugihe bamwe mu rubyiruko bavuga ko kugeza ubu basobanukiwe iby’iki cyumba cyabahariye, hamwe n’akamaro kacyo.
Umwe yagize ati: “birafasha cyane kuko bituma inda zitateganyijwe zigabanyuka mu gihugu. Na sida, kuko iyo bakanguriye abantu ngo mugihe banabiwe kwifata bakoreshe agakingirizo, icyo gihe inda zibasha kugabanyuka.”
Icyakora hari abumvikana nk’abataramenya icyumba cy’urubyiruko cyo ku kigo nderabuzima, bitewe ahanini no kuba kitaramenyekanishijwe.
Umwe ati: “icyumba cy’urubyiruko ubwo bishatse kuvuga iki? Numva babivuga ariko njyewe sindabijyamo.”
Ibarura rusange rya 5 ry'abaturage mu Rwanda ryo mu mwaka w’ 2022, ryagaragaje ko urubyiruko rufite munsi y'imyaka 30 rungana na 65,3% by’abanyarwanda bose. Kuba kugeza ubu hari gahunda nk’izi zibashyirirwaho ntibazigishwe bihagije kandi ari nabo bafatwa nk’ahazaza h’igihugu, ni ibishobora gukururira bamwe kwisanga mu byabangamira ubuzima bwabo biturutse ku kutamenya.
<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/RRikq-vvwhE?si=5UE1EQRgYM1fg7Tx" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share" referrerpolicy="strict-origin-when-cross-origin" allowfullscreen></iframe>
@Jean Claude Cyiza/ Isango Star-Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


