U Rwanda ruvuga ko ari amahirwe kuba harafunguwe ikigo gifasha abashaka kujya kwiga mu Bufaransa

Inzobere mu burezi n’abize mu mahanga bavuga ko mu bihe byahise bitari byoroshye kumenya no kubona amakuru ku banyeshuri bo mu Rwanda bifuzaga kwiga mu bihugu byo hanze cyane cyane mu gihugu cy’Ubufaransa, gusa nyuma yuko mu Rwanda hafunguwe ibiro by’ikigo cy’Abafaransa, kizwi nka Campus France kizajya gifasha abanyarwanda n’abanyamahanga bifuza kwiga mu Bufaransa, ngo ibyo bigiye koroha.

kwamamaza

Ambasade y’Ubufaransa mu Rwanda ku bufatanye na leta y’u Rwanda hafunguwe ku mugaragaro ikigo cya Campus France mu kigo n’ubundi cya Centre culturel Francophone kibarizwa Kimuhurura mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Ni ikigo kizajya cyorohereza Abanyarwanda n’abanyamahanga bashaka kwiga muri kaminuza zo mu Bufaransa ibyo leta y’u Rwanda ibona nk’andi mahirwe yiyongereye ku burezi bw’u Rwanda.

Dr. Uwamariya Valantine Minisitiri w’uburezi yagize ati "nkuko dusanzwe tugirana ubufatanye n'ibindi bihugu ni byiza yuko n'Ubufaransa tubugirana cyane cyane nko mu bijyanye n'uburezi kugirango bafashe abana b'abanyarwanda gukomeza kwiga ari mu byiciro byose, ni ukuvuga ni ku rwego rwa kaminuza icyiciro cyambere, cya kabiri n'icya gatatu, ni amahirwe rero kubanyarwanda kugirango turusheho kongera ubumenyi arinayo mpamvu dushishikariza abanyarwanda kujya muri byabindi bitari hano kugirango bazaze noneho bafasha mu kubaka igihugu".   

Gusa ngo mu bihe byahise ibyo ni ibitari byoroheye uwo ariwe wese ushaka kwiga mu bihugu byo hanze nkuko bivugwa na Jean Bosco Hagwirineza ufite diporome y’ikirenga izwi nka Masters mu buhinzi bw’imboga indabo n’imbuto n’ibindi yakuye mu gihugu cy’Ubufaransa.

Yagize ati "njyewe icyo gihe nsaba kujya kwiga byari bigoye kubona amakuru ku buryo nakoresheje interinete kugirango mbone amakuru yuzuye, icyo iki kigo kizamara nuko umuntu azajya aza akavuga ati nshaka kwiga iki niki mu bufaransa mumpe amakuru bakakurangira, numva bizafasha abanyeshuri benshi icyo kibazo cy'amakuru ntacyo bazagira, ni inkuru nziza kubanyeshuri b'abanyarwanda bifuza kujya kwiga mu bufaransa kuko hariyo amashuri meza ku rwego rwo hejuru".   

Ngabonziza Yussuf umunyeshuri ku ishuri mpuzamahanga rya Saint Paul wiga mu mwaka wa 4 PCB ishami ry'ubugenge ubutabire n’ibinyabuzima avuga ko iki kigo kigiye gufungura amarembo kuri bamwe mu bari bafite izo nzozi zo kwiga mu bufaransa.

Yagize ati "byamvanyemo ubwoba, nagiraga ubwoba bwo kwiga mu gifaransa kubera ko ntakizi numvaga ko byaba bigoye kuko wenda ndi kwiga mu buryo bw'icyongereza ubwo rero numvaga ko bigoye kujya mu bufaransa, nkurikije n'ibyo nigiye hano byamvanyemo ubwoba ko nshobora kugira amahirwe yo gukurikiza igifaransa hari mu bufaransa".  

Ubusanzwe Campus France yatangiye mu 2012 igamije gufasha abanyeshuri mpuzamahanga kumenya amakuru nyayo arebana n’uburezi mu Bufaransa no kubaherekeza mu masomo yabo binyuze mu kubaha buruse.

Ibyo biteganyijwe ko bizongera umubare w’abiga aho kuko uyu munsi habarizwa abanyeshuri 600 b’Abanyarwanda biga mu gihugu cy’Ubufaransa 

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence Isango Star Kigali

 Oct 18, 2022 - 08:28