Ibyavuye mu bushakashatsi kuri ruswa ishingiye ku gitsina mu kazi

Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda (Transparency International Rwanda) kuri ruswa ishingiye ku gitsina mu kazi bwagaragaje ko igitsinagore aricyo cyibasirwa cyane ku kigero cya 75% aho basabwa n'abakoresha kuryamana nabo kugirango bahabwe akazi, bongererwe umushahara, bazamurwe mu ntera, n'ibindi.

kwamamaza

Kuri uyu wa gatatu umuryango urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda (Transparency International Rwanda) n’abafatanyabikorwa batandukanye bamuritse ubushakashatsi bwakozwe kuri ruswa ishingiye ku gitsina igaragara mu kazi, aho ubu bushakashatsi bwakozwe baganiriza abakozi bagera ku 1200 bo mu bigo bya leta, ibyigenga n’abo mu miryango itegamiye kuri leta aho 79.70% muri aba babajijwe bagaragaje ko iyi ruswa ihari koko.

Marie Immaculée Ingabire umuyobozi wa Transparency International Rwanda yavuze ko kuba iyi ruswa ishingiye ku gitsina mu kazi idacika biterwa n’imbogamizi zirimo kubura ibimenyetso.

Yagize ati "hari igihe haba hari n'ibimenyetso byuko koko uwo muntu afite bene iyo mikorere ariko ukabona ntacyo bimutwaye, ukabona nta ngaruka bimugizeho, ikindi kibazo gihari ni ukobona ibimenyetso".  

Arakomeza avuga ko ikindi kibazo kigaragara aruko bamwe mu bayitanga babikora babishaka.

Yakomeje agira ati "hari na banyirubwite abo bagore n'abakobwa  bashaka nabo gutanga iyo ruswa".

Yongeyeho ko kugira hagerwe kw’iterambere u Rwanda rwifuza abaturage basabwa ubunyangamugayo ndetse ko amategeko agenga  uburyo akazi n’amasoko bitangwamo akwiriye kwaguka akareba n’abikorera.

Yagize ati "inama turi gutanga icyambere birasaba ubunyangamugayo bw'umuntu no kwiyubaha, erega no gusaba bene iriya ruswa uba wisuzuguza, Leta ikwiye gushyiriraho n'ibigo byigenga amategeko agenga gutanga akazi, gutanga amasoko, nkuko turi mu rugamba rw'iterambere birasaba ko buriwese abigiramo uruhare kandi ubu buriwese kugirango agire uruhare birasaba ko aba atuje atunganye utamushyira ku nkeke".    

Rwabuhihi Rose umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu yavuze ko ruswa ishingiye ku gitsina ari ruswa nkizindi nubwo itavugwa cyane ndetse ko kugira icyemuke abayisabwa bakwiye kujya batanga amakuru ku gihe.

Yagize ati "abantu ntago batanga amakuru icyo nicyo kibazo dufite, tugomba kuvuga ngo ibi bintu biragera gute ku nzego zibishinzwe kuko bigomba kuhagera bikahagerera n'igihe kugirango bishobore gukurikirwa".  

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko ruswa ishingiye nku gitsina mu kazi igaragara cyane mu bikorera (Private Sector) ku kigero cya 57.20%, hagakurikiraho amashuri makuru na za kaminuza kuri 42.60% naho mu nzego zibanze bikaba biri ku ikigero cya 37.20%.

Inkuru ya Bahizi Heritier Isango Star Kigali

 Sep 29, 2022 - 07:44