Hari abakuze bacyumva ko ibinini by’inzoka byagenewe abana gusa

Abaturage bagaragaza ko hari abumva ko ibi binini bigenewe abana gusa, bikababuza kwitabira. Gusa inzego z’ubuzima zegereye abaturage zivugako hagikenewe ubukangurambaga buruseho mu guhangana n’indwara z’inzoka kuko imyitwarire ya bamwe mu baturage ikiri ikibazo. Nimugihe Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima, RBC, kigaragaje ko nyuma y’imyaka itatu hatangiye gahunda yo guha ibinini by’inzoka abantu bakuru byatanze umusaruro ugaragara.

kwamamaza

Imibare igaragaza ko ku mugabane wa Africa, indwara y’inzoka zo mu nda  buri mwaka zihitana ubuzima bw’abantu 280 000 ndetse ababarirwa muri za miliyoni bafite ubumuga bukomeye bwaturutse kuri iyi ndwara. Nimugihe nanone iza ku isonga ku rwego rw’isi mu gihitana umugare munini w’abantu benshi ugereranyije n’izinzi ndwara zose zititaweho.

MBONIGABA Jean Bosco; Umuyobozi w'agateganyo w'agashami gashinzwe guhashya indwara zititaweho n'izindi ziterwa n'umwanda mu kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda, RBC, avuga ko nyuma yo kubona ko mu Rwanda ingamba yo guha abakiri bato ibinini by’inzoka nta musaruro uhagije bitanga, bahisemo kubifatanya no kuvura abakuze ari nabo bibasiwe cyane.

Icyakora avuga ko muri iki gihe, nyuma y’imyaka 3 iyo gahunda itangiye, biragenda bitanga icyizere.

Ati: “akaba ari naho hantu dushobora kuba twagiraga intege nkeya kubera ko mbere twibandaga mu kuvura abana bari munsi y’imyaka 15, tugasiga abakuru. Noneho tubonye ko aribo barwaye cyane, niyo mpamvu leta yahise ihindura uburyo, ingira guha ibinini no kuvura abantu bakuru. Aho iyo gahunda igiriyeho, kuva mu 2021, bigaragara ko inzoka ziri mu kugabanyuka cyane ku kigero gikwiriye. Twitega ko nitwongera gukora ubushakashatsi, isuzuma, tuzasanga rwose zaragabanyutse zikava ku kigero cya 41% bikagera wenda kuri 20% cyangwa se n’ibindi.”

Inzoka zo mu nda

Mu kiganiro Isango Star yagiranye n’abaturage yasanze bamaze guhabwa ibinini by’inzoka, bavuga ko zari zibarembeje ariko hari benshi bakizitiwe n’imyumvire y’uko ibinini by’inzoka bigenewe abana gusa.

Umwe ati: “ngo ibinini ni iby’abana ngo kugeza ku myaka 15! Ni byiza rwose kuko natwe badutekerejeho nk’abantu bakuru, baziko dufite inzoka. Bibaga [inzoka] biri kwigorinzora , ubu ningira amahirwe biravamo. ”

Undi ati: “inzitizi zihari ni ukubera imyumvire mikeya bafite.”

“numvaga atari ngombwa, wenda nkumva ko nanywa ibindi bisanzwe by’uburwayi naba ndwaye. Najya kwa muganga bambwira ko mfite inzoka nyinshi mu mubiri.”

Ku rundi ruhande, ubuyobozi bw’ibigo by’ubuvuzi byegereye abaturage buvuga ko hagikenewe ubukangurambaga mu gukomeza guhangana n’iki kibazo cy’inzoka kuko ibinini byonyine bidahagije.

Denyse IMANISHIMWE; ayobora ikigo nderabuzima cya Cyanika giherereye mu karere ka Burera, yabwiye Isango Star, ko “inzoka zo ntizabura kuboneka mu banyarwanda kuko umuco wo gukaraba intoki nubwo ukari mu rwanda ariko ntiwubahirizwa cyane. ndetse n’icyo hari naho ukigera ugasanga isuku nkeya ikigaragara haba mu gutegura amafunguro, haba mu kurya, haba mu gutegura intoki cyangwa ibikoresho byifashishwa mu gutegura ifunguro, akaba ariyo mpamvu ugisanga hari aho bikigaragara.”

“n’ubwiherero, ntabwo twavuga ko hose ngo ni 100%, hari aho butaragera ku kigero cyifuzwa.”

Nubwo bimeze bityo ariko, hari bamwe mu banyarwanda bari mu cyiciro cy’abakuze batarasobanukirwa n’akamaro ko gufata ibinini by’inzoka, cyo kimwe no gukurikiza izindi ngamba zo gukumira.

Gusa RBC igaragaza ko mu Rwanda, mu bantu 100 haba harimo 41 barwaye inzoka zo mu nda. Ibi bivuze ko ugereranyije n’umubare w’abanyarwanda bose, usanga miliyoni zirenge 5 barwaye iyi ndwara, mu gihe mu bantu bakuru 100, 48 muri bo usanga bazirwaye.

@ Gabriel IMANIRIHO/Isango Star-Kigali.

 Jan 22, 2024 - 16:02