Gakenke: kuba hari abagirwaho ingaruka n'uburyo bwo kuboneza urubyaro bituma bamwe badasaba iyi servise

Abatuye mu mirenge ya Nemba na Gakenke yo mur’aka karere baravuga ko bamva neza gahunda yo kuboneza urubyaro ariko bagatinya ko  hari abasamira mu buryo baba bakoresheje, abandi ngo bakava.  Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubizima, RBC, kivuga ko hari uburyo burenze bumwe bashizweho bwo kuboneza uburyaro, uwo bumwe butaguye neza akaba yahitamo ubundi bubanogeye.

kwamamaza

Ibi byagarutsweho ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kuboneza urubyaro wizihirijwe mu mu murege wa nemba mu karere ka Gakeke, mu mu ntara y’amajyaruguru y’igihugu.

Ubusanze abatuye muri aka gace, by’umwihariko abagore bumva neza ibyiza byo kuboneza urubyaro ariko bagaterwa ubwoba n’amakuru ayivugwaho ndetse nabayitabiye barimo abo igwa nabi, abayisamiramo ndetse abandi bakava, ababyibuha abandi bakananuka n’ibindi bitandukanye.

Umuturage umwe wo muri aka gace yabwiye Isango Star ko “kuva; mbese ukwezi kugashyira uri mu mihango, ukundi ku kaza! Njyewe byambayeho kandi ndabivuga nk’uwabibonye.”

Undi ati: “hari umubyeyi duturanye yatwaye inda aziko yafashe ubw’imyaka itanu. Amaze nk’umwaka abona yatwaye inda, n’umwana yarakiri mutoya . Rero hari abandi usanga barabyibushye cyangwa bakananuka, nyine bigenda bigira ingaruka zitandukanye.”

“ nk’iyo tugiye kuboneza urubyaro, twumva umwe ngo njyewe karampindutse nuko nsamira muri onapo(ku buryo bwo kuboneza urubyaro). Nanjye byigeze kumbaho nuko ndabyibuha cyane bikabije ariko ngeze aho mpindura uburyo bigenda neza.”

Hari abavuga ko ababoneza urubyaro bikabagwa nabi ndetse bamwe bigateza amakimbirane  mu miryango, abandi bakaba banasenya ingo zabo.

Umwe ati: “nkuko Onapo yaba yakunaniye uri kuva cyangwa wagize umubyibuho ukabije ugasanga gahunda ntabwo umugabo akubonye nkuko yabyifuzaga nuko bikaba byateza amakimbirane.”

Dr. Aline UWIMANA umuyobozi ushinzwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, avuga ko hari uburyo bwinshi bwo kuboneza urubyaro kuburyo uwo butaguye neza yahindura ubundi kandi bumunogeye.

Yagize ati: “ni nkuko twavuga n’indi miti yose isanzwe, twese ntabwo tugira imibiri ikora kimwe ni nayo mpamvu hari uburyo butandukanye. Nshobora gufata uburyo runaka bumwe cyangwa se ubundi nuko umubiri wanjye ntubwakire neza. Ariko iyo uganye muganga, hari ibipimo bafata nuko bakareba uburyo nyirizina ushobora gufata bukakumerera neza ukabasha kuringaniza urubyaro.”

“ ubu buryo budatinda, ubumara igihe n’ubundi bwa burundu. Bwose biterwa nuko umuryango wabiganiriye hamwe, hagati y’umugabo n’umugore, nuko bakabyemeranwa nuko bagafata uburyo runaka.”

Imibare igaragaza ko mu banyarwanda 100, 64 baboneza urubyaro mu buryo busanzwe, mugihe intego y’ ishami ry’umurango w’abibubye ryita ku buzima (OMS) ari 60.  Naho abakoresha uburyo bwa kizungu ni 58.

Kuboneza urubyaro nk’uburyo bw’igisubizo mu kubyara abana umuryango ushoboye kurera, uretse n’ubukungu abahanga mu byimiturire baherutse kugaragaza ko uko abaturarwanda biyongera ku busa bw’u Rwanda bihabanye n’ubwiyongere bw’abaturarwanda. Bavuga ko ibyo bituma nk’ibice byahoze bihingwaho, ubu biri kubakwaho amazu yo guturamo.

@Emmanuel BIZIMAN/A Isango Star -Gakenke.

 Sep 27, 2024 - 11:32