Kayonza: Abivuriza ku kigo nderabuzima cya Cyarubare barishimira imbangukiragutabara nsha bahawe yunganira iyari ishaje.

Abivuriza ku kigo nderabuzima cya Cyarubare barishimira kub a babonye imbangukiragutabara nshya yitezwehogukemura ibibazo byaterwaga n’indi bafite yashaje. Bavuga ko yajyanaga umurwayi ku bitaro bikuru igapfira mu nzira,bigasaba ko batumaho indi iturutse kure ikamugezayo yarembye. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko iyi mbangukiragutabara ari igisubizo ku busabe bw’abaturage ndetse ukaba n’umuhigo weshejwe.

kwamamaza

Ubusanzwe byari imbogamizi kuva ku kigo nderabuzima cya Cyarubare ugana ku bitaro bya Rwinkwavu kuko imbangukiragutabara yakoreshwaga yashaje. Abaturage bivuriza kuri iki kigo nderabuzima bavuga ko hari igihe bajyanaga umurwayi wabo ku bitaro bya Rwinkwavu nuko bagera mu nzira imbangukiragutabara bakoreshaga igapfa.

Bavuga ko byabaga ngombwa ko batumaho indi iza kuhamugeza, nabwo nayo yahagera igasanga umurwayi yanegekaye ikamugezayo yarembye.

Ni impamvu ikomeye ituma aba baturage bashimira imbangukiragutabara bahawe kuko bayitezeho gukemura ibibazo abarwayi babo bahuraga nabyo.

Umwe yabwiye Isango Star ko “nk’ubu nkanjye nahoraga kwa muganga pe! nkabibona ko indi yarisanzwe ifite ikibazo. Hari aho yageraga igapfa, twanagera mu nzira tukumva ntigenda neza. Ubwo ubushize twasabye kuba batubonera imbangukiragutabara, none turayibonye, byanadushimishije cyane.”

Undi ati:“iya mbere nayo yatugiriye akamaro ariko yarikuze, bityo rero tubonye indi nshashya, rwose turishimye, turashima n’imiyoborere myiza iyobowe na Perezida wa Repubulika.”

“turayishimiye kuko iyo twari dufite yari ishaje nuko twagera mu muhanda amapine akaba yagira ikibazo ndetse n’umurwayi wacu urimo akaba yagira ikibazo.”

Kaburame Venuste; umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Cyarubare mu murenge wa Kabare, asobanura ko bahuraga n’imbogamizi mu mitangire ya serivise bitewe n’imbangukiragutabara ishaje bari bafite yashoboraga gupfa bagahagarika umuti bashaka uko umurwayi agera ku bitaro bikuru.

Ati: “ wasangaga serivise itagenda neza nkuko byakagombye. Yari imbogamizi mugihe yagiye hamwe ikenewe ahandi kandi itaribubashe kwihuta cyangwa se ikaba yagirira n’ikibazo mu nzira. Natwe nk’ubuyobozi, hari icyo biza kudufashaho mu gukomeza gutanga serivise nziza.”

Nyemazi John Bosco; Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, avuga ko imbangukiragutabara yahawe ikigo nderabuzima cya Cyarubare ari umwe mu mihigo 106 Akarere kari karahize wo gutanga imbangukiragutabara.

Ati: “ni umwe mu mihigo y’Akarere ka Kayonza 2022/2023. Twahize ko tuzageza kuri iki kigo nderabuzima, bizafasha cyane cyane mu kurengera ubuzima bw’umubyeyi n’umwana.”

“murabona hano hantu hatuye abantu benshi, hari igihe biba ngombwa ko umuntu yakenera serivise zisumbuyeho kuzo ku kigo nderabuzima, icyo gihe rero bisaba yuko abona uko agerayo.”

Avuga ko iki ari igisubizo cy’ubusabe bw’abaturage bivuriza ku bigo nderabuzima bitatu bizayifashisha, ati: “Kandi barayifuje mu bihe bitandukanye ari nayo mpamvu yagiye mu mihigo y’Akarere y’uyu mwaka.”

Iyi mbangukiragutabara nshya yahawe ikigo nderabuzima cya Cyarubare yo mu karere ka Kayonza, ihagaze ayasaga miliyoni 82 z’amafaranga y’u Rwanda,izifashishwa n’ibigo nderabuzima bitatu birimo icya Cyarubare,icya Ndego ndetse n’icya Karama byose biri mu mirenge itatu ya Kabare,Ndego ndetse na Murama.

Biteganyijwe ko aho iyi mbanigukiragutabara izafasha abaturage basaga ibihumbi 80 batuye muri iyo mirenge.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Kayonza-Iburasirazuba.

 May 24, 2023 - 15:36