Hari ababyeyi binubira ikigo cy'ishuri kibishyuza amafaranga y'umwaka wose

Mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo, nyuma y’iminsi mike umwaka w’amashuri 2024/2025 utangiye, hari ababyeyi bo mu murenge wa Jali bavuga ko babangamiwe n’ubuyobozi bw’ishuri rya Ecole Primaire Jali buri kubategeka kwishyura amafaranga agenewe ifunguro rya saa Sita umwana afatira ku ishuri y’umwaka wose nyamara bamenyereye kwishyura ay’igihembwe kimwe.

kwamamaza

Icyumweru kimwe kiri gushira, abanyeshuri bo mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye batangiye amasomo y’igihembwe cya 1 cy’umwaka w’amashuri wa 2024/2025.

Ababyeyi barerera mu kigo cy'amashuri abanza cya Ecole primaire Jali Catholique giherereye mu murenge wa Jali akarere ka Gasabo, barataka kubangamirwa n’ubuyobozi bw’iri shuri buri kubategeka kwishyura amafaranga agenewe ifunguro rya saa Sita umwana afatira ku ishuri y’umwaka wose nyamara atariko bisanzwe.

Aba babyeyi baravuga ko igihe ntarengwa cyo kuba yatanzwe yose kibaremerereye bityo ko bakwishyura igihembwe kimwe andi bakajya bayatanga buri gihembwe.

Umwe ati "kwakundi watangaga 975Frw bayashakira rimwe, ubwo ufite abana 2,3 cyangwa 4 biba ari ibibazo kuyabona, umuyobozi w'ishuri aragira ati mwishyurire rimwe ibihembwe 3".

Undi ati "najyanye 1000Frw ndavuga nti aya ni amafaranga yo kurya bati reka reka barambwira bati aho kugirango tuyafate mugende muyakusanyirize hamwe, umuyobozi w'ishuri ntabwo dushobora kuyamuha ngo ayatore".    

Urujeni Angelique, uyobora Ecole primaire Jali Catholique, n’ubwo aterura ngo avuge ko ari itegeko, yemeza ko ari ukuri ko bari gushishikariza ababyeyi kwishyurira rimwe ayo mafaranga.

Ati "ababyeyi bishyura ku gihembwe bishyura 975Frw ariko dukora ubukangurambaga iyo umubyeyi abishatse abishoboye ashobora kwishyura umwaka wose n'ushobora kwihyura ibihembwe 2 kimwe nuko hari nkayo 975Frw hari uyabura".

Hashize imyaka itatu leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’uburezi MINEDUC, ifashe icyemezo ko amafaranga y’ishuri yishyurwa n’umubyeyi mu mashuri abanza n’ayisumbuye azajya yemezwa na Leta aho kuba ubuyobozi bw’ishuri cyangwa inama y’ababyeyi barerera muri iryo shuri, icyemezo cyafashwe nyuma y’uko abayobozi b’ibigo by’amashuri bashyiragaho amafaranga y’ishuri bishakiye bikaremerera ababyeyi.

Kuva ubwo byemezwa ko amafaranga y’ishuri yishyurwa mu Rwanda ari ayashyizweho na Guverinoma gusa kuko aba agenewe amafunguro gusa. Mu mashuri y’incuke n’abanza umunyeshuri yishyura 975Frw ku gihembwe mu gihe umunyeshuri wiga mu mashuri yisumbuye yiga ataha yishyura ibihumbi 19500Frw naho uwiga aba mu kigo akishyura ibihumbi 85000Frw ku gihembwe.

Inkuru ya Angeline Mukangenzi / Isango Star Kigali

 Sep 16, 2024 - 09:37