Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu karere ka Kayonza batewe ipfunwe n’ibyavuye mu bushakashatsi bwa RGB

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu karere ka Kayonza batewe ipfunwe n’ibyavuye mu bushakashatsi bwa RGB buzwi nka CRC, byatumye aka karere kaza ku mwanya wa nyuma wa 30 mu gihugu n’amanota 70.45%, bityo bakaba biyemeje gukosora ibitaragenze neza kugira ngo ubutaha bazaze mu myanya ya mbere.

kwamamaza

Raporo y’ubushakashatsi bwa RGB y’ukuntu abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivise hakurikijwe uturere izwi nka CRC, yashyize akarere ka Kayonza ku mwanya wa nyuma mu gihugu, iki ni kimwe mu byagarutsweho mu nteko y’umuryango FPR-Inkotanyi muri aka karere.

Depite Safari Theoneste na Depite Mutesi Anita, bavuga ko hakwiye kugira igikorwa kugira ngo icyo cyasha gikurweho.

Bamwe mu banyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu karere ka Kayonza baba hafi y’abaturage, bavuga ko batewe ipfunwe n’umwanya bajeho mu bushakashatsi bwa CRC. Kuri bo ngo serivise abaturage bakunze gusaba, inyinshi n’izirebana n’ubutaka ariko zikadindizwa n’imiterere y’imirenge yabo ndetse n’utugari, bityo bakiyemeza kwegera abaturage kurushaho kugira ngo bakosore ibitagenda neza.

Chair Person w’umuryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Kayonza Nyemazi John Bosco, nawe yemera ko serivise zigenda biguru ntege muri aka karere ari izirebana n’iby’ubutaka, ari nabyo bituma abaturage bashobora kugaragaza ko zitangwa nabi, ariko ngo nk’abanyamuryango, iyi raporo itumye bicyebuka kugira ngo bahurize hamwe bafashe umuturage kwishimira serivise ahabwa.

Yagize ati "raporo nk'iyi idutera kwikebuka tukareba ibyaba bitagenda neza kuko uriya ni umusaruro w'ibyo abaturage baba bagaragaje wenda babona bitagenda neza cyane cyane kongera imbaraga muri serivise z'ubutaka, ubu noneho turashaka kubijyaho mu buryo bucukumbuye tukamenya ngo ese ikibazo ni ikihe".   

Raporo ya RGB y’ukuntu abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivise izwi nka CRC ya 2023, yashyize akarere ka Kayonza ku mwanya wa nyuma mu turere 30 n’amanota 70.45%. Ni mu gihe CRC ya 2022 kari gafite amanota 76.29%, bivuze ko kasubiyeho inyuma amanota 5.84%. Ibi rero ni umukoro ukomeye ku banyamuryango ba FPR-Inkotanyi biyemeje gukuraho iki cyasha.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Kayonza

 Nov 7, 2023 - 15:24