RRA: EBM ni imwe mu bizafasha kugera ku ntego yo gukusanya miliyari 2226.8 z'amafanga y'u Rwanda mu misoro

Ikigo cy'igihugu cy'imisoro n'amahoro RRA, kirashishikariza abaturage gutanga umusanzu wabo bagifasha kugera ku ntego kihaye zo gukusanya agera kuri Miliyari 2226.8 z'amafanga y'u Rwanda mu ngengo y’imari y’umwaka 2022/2023 , byumwihariko baka inyemezabwishyu za EBM, ibi ariko abaturage bagaragaza ko hari abacuruzi banga gutanga fagitire za EBM bakurikiye inyungu nyinshi.

kwamamaza

Hatangizwa ukwezi kwahariwe gushimira abasora ku nshuro ya 20, ikigo cy'igihugu cy'imisoro n'amahoro RRA cyagaragaje ko ku ntego bari bihaye y’umwaka harenzeho miliyari 78.8 z'amafanga y'u Rwanda bigaragaza ko abaturage bitabiriye gutanga imisoro.

Uwitonze Jean Paulin, komiseri wungirije ushinzwe abasora muri Rwanda Revenue Authority yavuze ko buri munyarwanda afite umusanzu yatanga kugira bagere ku ntego bihaye yo gukusanya agera kuri Miliyari 2226.8 z'amafanga y'u Rwanda.

Yagize ati "hari ibikorwa byinshi biteganyijwe, umusoro ni kimwe muri byo kigomba gushyigikira iyo ngengo y'imari kugirango tubashe kugera kubyo twifuza nk'igihugu, nkuko abanyarwanda benshi bakokomeje kubyumva buri mu nyarwanda afite uruhare yagira kugirango umusoro dukusanya urusheho gutangwa neza, turasaba buri munyarwanda wese kwitabira gusaba fagitire za EBM, ariko kandi hari n'abacuruzi bakigaragara banyura mu nzira zitemewe za magendu nabo tukabwira abanyarwanda tuti wikemera yuko umusoro wanyerezwa".  

Ibi ariko abaturage basanga bizagorana mu gihe abacuruzi bamwe na bamwe batarumva neza gutanga fagitire za EBM kuko baba bakurikiye inyungu nyinshi.

Abacuruzi bo bavuga ko nubwo hakiri abataritabira gutanga inyemezabwishyu za EBM byaba biterwa n’ibibazo birimo umuyoboranzira (connection) ubura, bakagira inama bagenzi babo kwirinda gukurikira inyungu nyinshi.

Rwanda Revenue Authority igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2021/2022 yinjije agera kuri miliyari 1910.2 z'amafanga y'u Rwanda ku ntego yari ifite ya miliyari 1831.3 ahabayeho izamuka ringana na 15.5% ugereranyije n'umwaka wa 2020/2021.

Inkuru ya Bahizi Heritier Isango Star Kigali

 Oct 4, 2022 - 08:34