Gisagara: Abaturage barasaba amafaranga yabafasha kwikenura.

Bamwe mu batuye mu Mirenge igize aka karere itaragezemo gahunda ya “Give directly Support”, aho umuturage ahabwa amafaranga 800,000 Frw byo kwikenura atizishyura, barasaba ko nabo bayigezweho bakiteza imbere. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko icyo bwakora ari ubuvugizi, kuko iyi gahunda yimuriwe mu tundi turere.

kwamamaza

Give directly imaze imyaka isaga ine yumvikanye mu karere ka Gisagara, aho imwe mu mirenge y’aka karere, cyane cyane iyegereye inkambi y’impunzi ya Mugombwa, abayituye bagiye bahabwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 800 kuri buri rugo hagamijwe kubafasha kwikenura.

Abo itagezeho barimo abo mu Murenge wa Ndora bavuga ko bifuza ko yabageraho kugira ngo nabo bashobore kwiteza imbere.

Umwe yabwiye Isango Star ko “mu murenge wa Ndora nta ‘Give’ twahawe! Yebaba weee! Nari kwikura mu karuri ndimo. Nari narateganyije mvuga ngo nziyubakira, ne gutega amaboko none ubu uyu muhanda uko bawugize bimwe byatigisaga byarayisataguye none ubu nkarimo mvuga nti ejo imvura ningwa hakangwaho.”

“ ariko iyo bayimpa,  nari navuze ntahita ndebe aho nashyira inzu. Turifuza ko yatugeraho kuko twari twayipangiye tutaranayibona.”

Undi ati: “Give nari numvishe ko ari amafaranga baha umuturage mu mirenge bagiye batoranya mu karere cyangwa imirenge ikennye cyane noneho bakagenda buri muturage utuye uwo murenge bakamuha ibihumbi 800. Hari ubwo bayitanze mu murenge umwe nuko baravuga ngo namwe Ndora turaje kubaha. Nuko tumva ngo bagiye Kibirizi. Barongera baravuga ngo Ndora turaje kubaha,twumva ngo bagiye I Muganza, rwose batubeshye inshuro nyinshi , rimwe batubwira ngo bavuye guherekeza abashyitsi ngo baraje bayiduhe!”

“ ntawe uzi impamvu ariko nka Mayor niwe ubizi. Rwose turasaba ubuvugizi kugira ngo natwe Nyakubahwa Paul Kagame natwe atuzirikane, baduhe kuri Give.”

“uzamudusuhurize, uti abaturage b’I Ndora baragusuhuza mu bukene bwabo!”

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko abatangaga iyi gahunda bamaze kuyimurira mu tundi turere, ahubwo icyo bwakora ari kubakorera ubuvugizi.

Habineza Jean Paul; umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yagize ati: “ muby’ukuri, baravuze ngo tuyijyanye mu kandi karere. Ariko abo bacu nta sezerano twabaha keretse umuterankunga abyemeye akavuga ati ‘twagaruka’.”

“twebwe bishobotse ko baza bagaha n’imirenge yose byadushimisha kuko urumva ntabwo twakwanga ko akarere kacu kiteza imbere ariko buriya iyo umubyeyi agabura ahereza abana bitewe n’uko abona bameze. Abateye inkunga ni nabo bavuze ngo bajye mu kandi karere nako ka Nyamagabe. Ubwo tuzakomeza tubasabe, nibatabyemera tuzanyurwa n’ibyo baduhaye kuko nanone ntabwo tugomba kuba nk’abantu batanyurwa.”

Imibare igaragaza ko kugeza muri Gashyantare (02) umwaka ushize w’ 2022, imiryango isaga ibihumbi 30 yo mu mirenge itanu ariyo Mugombwa, Mukindo, Kibilizi, Kansi na Muganza yo muri Gisagara yari imaze kugerwamo n’iyo gahunda ya Give directly Support.

@Rukundo Emmanuel/Isango Star-Gisagara.

 Feb 21, 2023 - 13:58