Musanze: Amazi ava mu birunga yashowemo akayabo k'amafaranga aracyasenyera abaturage

Imiryango iherutse guterwa n’ibiza amazi akabasanga munzu agatwara ibyabo abandi akabasenyera barasaba ko batabarwa imigezi yayobeye iwabo ikongora kuyoborwa kuko batewe ubwoba nuko yakongera kubuzuriraho.

kwamamaza

Mu minsi mike ishize nibwo amazi aturuka mu birunga anyura mu mugezi wa Rwebeya yuzuye maze ayoboka munzu z’abaturage abatwara ibyabo abandi asiga abasenyeye.

Aba baturage bavuga ko kuva ubwo hatasibye inzego zinyuranye kuva ku rwego rw'akagari kugeza ku ntara, bakaza gufotora gusa ariko ntihagire uwita ku kuba yagaruka kubafasha kureba uko bazitira aya mazi nyamara imvura itari gusiba hasi, n’ibintu bavuga ko bibateye impungenge zikomeye.

Aya mazi kugira ngo yuzure abasange mu nzu, ngo byatewe nuko uyu mugezi wa Rwebeya wabaye muto ukarengerwa maze amazi akabirohaho, nyamara kugeza n'ubu ukaba utarasiburwa, aho aba baturage bakomeza basaba ko hakifashisha imashini z’abugenewe, bakazibura uyu mugezi amazi ataragaruka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhoza Manzi J. Pierre, avuga ko bagiye kuhakorera umuganda ukomeye byananirana bakitabaza imashini zo kuwuzibura.

Yagize ati "turi gutegura umuganda rusange ariko aho imbaraga zananirirwa twakitabaza ama mashini yabugenewe".

Ikibazo cy’amazi ava mu birunga agasenyera abaturage n’ikibazo cyakunze kugaragazwa kenshi, ariko kukibonera igisubizo byo bigasa n'ibikomeje kugorana.

Muri 2019, inyigo zakozwe n’abahanga zagaragaje ko hari inzira cyangwa se imyuzi 22 y’amazi ava mu birunga ,11 muri yo iri mu karere ka Burera, 9 iri mu karere ka Musanze, naho 2 ziri mu karere ka Nyabihu.

Igisubizo kirambye abahanga muri byo bakaba baragaragaje ko byakemurwa n’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 35 z'amafaranga y'u Rwanda, muri zo hakaba harabonetse asaga gato miliyari 5 ari nazo zahise zifashishwamo.

Asaga Miliyari 5  z’amafaranga y’u Rwanda zashyizwemo kw'ikubitiro byabaye nka gatonyaga mu nyanja kuko aya mazi aracyasohora mu mazu y'abaturage bo mu murenge w’umujyi wa Musanze aturutse mu birunga.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana // Isango Star I Musanze

 Apr 17, 2023 - 07:38