Ababyeyi barasaba ko amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta yajya atangazwa hakiri kare

Ubwo hatangazwaga amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ibisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, Minisiteri y’uburezi yashimiye abitwaye neza, yibutsa ababyeyi inshingano zo kuzajyana abana babo ku ishuri ku gihe, cyane ko aba bazatangirira amasomo igihe kimwe n’abandi biga mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye.

kwamamaza

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yatangaje amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ibisoza icyiciro rusange cy’ayisumbuye, imibare ya MINEDUC igaragaza ko batsinze ku gipimo kiri hejuru ya 80% ndetse abakobwa bakaba baratsinze ku kigero cyo hejuru kurusha abahungu.

Nyuma yo guhembwa, abanyeshuri batanu bitwaye neza kuri buri cyiciro, baravuga ko babikesha uruhare rw’ababyeyi babo batahwemye kubashyigikira.

Umwe yagize ati "ndishimye cyane, ntabwo ari ibintu bipfa kwizana, bisaba kubiharanira no kugira intego n'ababyeyi beza batwitaho, byose birashoboka".    

Bwana Twagirayezu Gaspard, Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda aravuga ko kuri ubu aba batangarijwe amanota bazatangirira amasomo igihe kimwe n’abandi aho kuba nyuma nk’uko byagendaga mu myaka yatambutse.

Yagize ati "ni umwanya wo kwishimira urugendo rwakozwe ariko na none akaba ari umwanya wo kureba hamwe icyakorwa kirushijeho kugirango dukomeze duteze imbere uburezi bw'abana bacu, turifuza ko umwaka w'amashuri uzatangirira rimwe mu byiciro byose, abanyeshuri bazajya gutangira muwa mbere no muwa Kane nabo bakaba bazagira amahirwe yo kujya kwishuri hamwe n'abandi".  

Ni mu gihe habura iminsi itageze no ku byumweru bibiri ngo umwaka w’amashuri 2023/ 2024 utangire. Nyamara kuri bamwe mu babyeyi ngo hari ab'iki gihe gishobora kubera gito. Bityo ngo hajye hatekerezwa ibyorohereza benshi kwitegura uko bikwiye.

Umwe yagize ati "byaba byiza baduhaye nk'ibyumweru 2 kugirango abandi babyeyi nabo bashobore kwitegura cyane cyane ko muri ibi bihe ubona ari ibihe bikaze". 

Undi yagize ati "birakwiye ko bitangazwa kare, Minisiteri yaturebera icyakorwa kugirango bijye bitangazwa kare".

Muri rusange, mu mashuri abanza, abakoze ibizamini ni 201.679 mu 203.086 bari biyandikishije. Abatsinze ni 91,09%, bagizwe na 55,29% by’abakobwa mu gihe abahungu ari 44,71%.

Mu basoje icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye hiyandikishije 131.602, hakora 131.051, abatsinze bangana na 86.97%, muri bo abakobwa bangana na 54,28% mu gihe abahungu bangana na 45,72%, muri rusange Ikinyarwanda kiri imbere mu masomo batsinze cyane.

Mu kugena abemerewe kujya mu bigo bicumbikira abanyeshuri mu mashuri abanza hafatiwe ku manota 26 ku bakobwa na 25 ku bahungu kuri 54 yakoreweho, mu gihe ku bajya kwiga muwa 4 hafatiwe ku manota 17 kuri 30 yakoreweho ku bahungu n’abakobwa.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Sep 13, 2023 - 14:25