Ibikoresho by'isuku biracyari ikibazo ku bana b'abakobwa bo mu miryango itishoboye

Mu rwego gukemura bimwe mu bibazo abana b’abakobwa bahura nabyo birimo kubura ibikoresho by’isuku imiryango iharanira uburenganzira bw’abakobwa ivuga ko uburyo bwo gutera inkunga no gufasha abana b’abakobwa baturuka mu miryango itishoboye bishobora gukuraho izo mbogamizi.

kwamamaza

Mu gihe u Rwanda rukataje mu gushyigikira umwana w’umukobwa mu myigire ye, hari bimwe mu bibazo bigaragara agihura nabyo birimo kubura ibikoresho by’isuku kuri bamwe mu bana b’abakobwa baturuka mu miryango itishoboye.

Ibi binavugwa na Uwineza Marie Alice umwe mu barezi ukorera ku kigo cy’amashuri cya Groupe Scolaire Rosa Mystica giherereye mu karere ka Kamonyi.

Ati "hari abana tuba dufite ashobora kujya mu mihango ntaze kwiga kubera ikibazo cy'ibyo bikoresho". 

Umuryango w’Abagide mu Rwanda udaharanira inyungu wita ku burere n’uburezi bw’umwana w’umukobwa, watanze bimwe mu bikoresho by’isuku ku bana  b’abakobwa baturuka mu miryango itishoboye n’abafite ubumuga biga muri Groupe Scolaire Rosa Mystica, aho Aline Murekatete umuyobozi nshingwabikorwa w’umuryango w’Abagide mu Rwanda avuga impamvu yatumye bakora iki gikorwa.

Yagize ati "nukugirango tubafashe kubaha bimwe mu bikoresho by'isuku n'amakayi ndetse no kubishyurira amafaranga y'ishuri abatabashije kuyabona, ntabwo ari ababyeyi bose bashobora kubona ibikoresho by'isuku cyane cyane ku bana b'abakobwa, ibikoresho by'isuku biracyahenze, mu bushobozi tuba dufite tugenda dutanga ibyo bikoresho kugirango dufashe umukobwa kugabanya za mbogamizi zituma atabasha kwiga neza".   

Umukozi w’akarere ka Kamonyi ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango Murerwa Marie avuga ko kuba hari bamwe mu bana b’abakobwa baturuka mu miryango itishoboye bituma hari ababashukisha kubaha ibyo bikoresho bakabashora mu busambanyi.

Yagize ati "muri bimwe mu bibazo abana b'abakene bahura nabyo harimo kubura bya bikoresho aribyo bamwe na bamwe bashobora kubashukisha babaha udukoresho duke nk'ubuhendabana, ibi umuryango w'Abagide wakoze birafasha ni ukunganira bariya bana batishoboye, ibikoresho by'isuku hari byinshi bababa bakeneye ariko birahanze, inkunga bahawe yari inkunga ikenewe". 

Mu mpera z’umwaka 2019 nibwo ibikoresho by’isuku bikoreshwa n’igitsinagore byasonewe gutanga umusoro hagamijwe kumanura ibiciro byabyo byari bihanitse cyane.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Oct 13, 2023 - 15:17