Gatsibo: Abarema n’abaturiye isoko rya Mugera barifuza ko ryajya rirema umunsi urenze umwe mu cyumweru

Mu Karere ka Gatsibo, abarema n’abaturiye isoko rya Mugera, baravuga ko isoko bubakiwe ryabafashije gukora imishinga mito ibyara inyungu kandi batekanye, kuko mbere ritarubakwa izuba n’imvura byababangamiraga mu mikorere yabo bakanifuza ko ryajya rirema umunsi urenze umwe mu cyumweru.

kwamamaza

Aba baturage baturiye iri soko rya Mugera kimwe n’abarirema barimo n’impunzi z'Abanye-Congo zatujwe mu nkambi ya Nyabiheke. Abaricuririzamo bavuga ko iyo bagereranyije imikorere yabo mbere y’uko baryubakirwa, basanga itandukanye n’ubu kuko byabafashije gukora imishinga mito ibyara inyungu.

Abaricururizamo bavuye mu nkambi, bo babishima kabiri, bitewe n’uko ngo bahanze imirimo, yewe binongera ubusabane n’ubwisanzure hagati yabo n’abaturage.

Umwe yagize ati "ubuzima bwari bugoye ariko ubu aho rino soko ryaziye bagiye baduhereza ibibanza twese tugakora, nta muturage nta mpunzi twese dukora kimwe". 

Undi yagize ati "Abanye-Congo badufatiye runini, mu bantu baduteza imbere barimo kuko iyo baje kutugurira ni kwa gutera imbere kwacu k'umuhinzi".     

Ubusanzwe isoko rya Mugera rirema umunsi wo kuwa Kane gusa. Abarirema bifuza ko, iminsi riremaho yakongerwa ndetse Umunyamabanaga nshingwabikorwa w’Akarere ka Gatsibo Nankunda Jolly akavuga ko bazabigenzura byaba ngombwa rikajya rirema iminsi irenze umwe mu cyumweru.

Yagize ati "mbere ryari rihari ryaganwaga n'abacuruzi batandukanye benshi ubu ryaragutse uko ryagutse nabyo bituma abarigana bongera kuba benshi, uko ibihe bizagenda biza tureba ubucuruzi uko bwaguka niko tuzagenda dufata ingamba zijyanye n'ibyifuzo by'abagenerwabikorwa cyangwa se abafatanyabikorwa". 

Imibare igaragaza ko iri soko rya Mugera nibura mu cyumweru riremwa n’abasaga 5000. Rikaba ryaruzuye ritwaye miliyoni zisaga 400 z'amafaranga y'u Rwanda. Aya yatanzwe na Banki y’Isi, mu bufatanye bwayo na Leta y’u Rwanda, binyuze mu mushinga wa Jyambere.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Gatsibo

 Jun 1, 2023 - 08:30