
Gutinda kw'imanza mu nkiko biteza ibihombo bikomeye ababuranyi
Oct 9, 2024 - 08:20
Hari abagaragaza ko hari igihe umuntu ashyikiriza urukiko urubanza rwe rugatinda kuburanishwa nyamara uko bitinda ariko biteza igihombo n’ibindi bibazo kuri uwo ukeneye guhabwa ubutabera. Icyakora inzego z’ubutabera mu Rwanda zivuga ko uku gutinda guterwa n’ubwinshi bw’ibirego biri mu nkiko ariko hari uburyo bwashyizweho bwitezweho gutanga umuti w’ikibazo.
kwamamaza
Bisanzwe bizwi ko iyo ubutabera bwatinze guhabwa ubukeneye buba atari ubutabera bwuzuye. Bamwe mu baturage baganiriye n’Isango Star, bahamya ko gutinda kw’imanza mu nkiko biteza ingaruka zitandukanye, yewe hari n’ushobora kubura ubuzima agitegereje guhabwa ubutabera.
Umwe yagize ati: “hari umukecuru nzi ufungiye ahandi kandi yagombaga kuburana mu minsi 30, n’uyu munsi aracyafunze kandi agiye kumara umwaka n’igice!”
Undi ati: “hari ubwo umuntu ashobora kugira ikibazo cy’uburwayi noneho ugashiduka rwa rubanza rugutwaye indi myaka myinshi cyane cyangwa akaba yanapfa urubanza rwe rutaburanishijwe. Niba yarafite nk’abana, agira ngo akore kuburyo abana bazasigarana wa mutungo we, bashobora gushiduka birangiye noneho wa mutungo we bawuhuguje abana be, kubikurikirana ntibibe bigishobotse bitewe nuko uwagombaga gukurikirana umutungo atakiriho.”
Bavuga ko ibyo bigira ingaruka cyane kuri nyiri kuburana, igihe adafite mu maboro ye ikiburanwa.
Umwe ati: “niba baburanye isambu se nuko akaba akaba atayifite ari abandi bayifite, urumva ko umutungo aba atawufiteho uburenganzira.”
Undi ati: “ingaruka bigira ni uko aba ashaka ibyihuta n’ubundi ntabibone cyangwa akaba yamara no gupfa, agapfa urubanza rwe rutarangiye kandi yashakaga ko rurangira. Kandi yenda hari nabo yaburaniraga kugira ngo abashikirize ibyo bintu.”
Uku gutinda kw’imanza mu nkiko ngo biterwa n’izindi manza ziba zihari zigitegerejwe kuburanishwa. Gusa hari ubwo umwe mu baburanyi aba afite impamvu zumvikana zituma urubanza rwe rwihutishwa, nk’uko bitangazwa na Harrison MUTABAZI; umuvugizi w’inkiko mu Rwanda.
Icyakora anavuga ko hari uburyo bwashyizweho ku batifuza ko imanza zabo zitinda kandi butanga umusaruro.
Ati: “itegeko rivuga ko impamvu zisanzwe zishobora gutuma urubanza rwigizwa bugufi. Ni impamvu ziba zumvikana kuko hari igihe umuntu ashobora kuba afite uburwayi bukeneye ubuvuzi. Wandikira perezida w’urukiko akamusaba ko urubanza rwe rwakwihutishwa rukaburanishwa mbere y’izindi.”
“Amataliki agenwa hakurikijwe umubare w’imanza ziri mu nkiko. Urukiko niba rufite imanza ibihumbi 6, ibihumbi 8…ntabwo wavuga ngo imanza zizaburinishwa mu mezi atandatu! Niyo mpamvu inzego z’ubuyobozi bw’igihugu bwatekereje ikindi kintu cyakunganira abantu bofuza ubutabera ariko wenda bitanyuze muri ubu buryo. Niyo mpamvu haje ibyerekeranye n’ubunzi, mu nkiko twita ubuhuza. Uwifuza ko ikibazo cye gikemurwa adategereje icyo gihe, iyo myaka, niyo mpamvu nshishikariza abantu bagana inkiko kubumenya.”
Minisiteri y’ubutabera ivuga ko izakomeza gushishikariza abantu kugana inzira y’Ubuhuza.
Dr. Emmanuel UGIRASHEBUJA; minisitiri w’ubutabera, ati: “tuzakomeza kandi gushishikariza abanyarwanda gukoresha inzira y’ubwumvikane, gukemura ikibazo aho bushoboka bitabaye ngombwa ko bakwisunga inkiko.”
Yongeraho ko “niyo ikibazo cyaba cyageze mu nkiko ni byiza ko ababuranyi bakangurirwa kugerageza kumvikana nkuko biteganwa n’amategeko.”
Nyuma yo kubona ko iki kibazo cy’ubucucike bw’imanza giteke inkeke. Leta y’u Rwanda yashyizeho uburyo bwo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko, ndetse ubu buryo bukomeje gutanga umusaruro ari nayo mpamvu benshi bagirwa inama yo kubwitabira.
@ Yassini TUYISHIMIRE /Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


