Abatuye mu mijyi bagiye gufashwa kubona indyo yuzuye uko bikwiye

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda iravuga ko kubufatanye nizindi nzego bireba bagiye gufasha abatuye mu mijyi kubona indyo yuzuye uko bikwiye.

kwamamaza

Ni ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango uharanira uburenganzira bw’abaguzi mu Rwanda ADECOR  bwibanze ku mategeko arengera umuguzi mu Rwanda ndetse n'arebana n’ubuziranenge, ubu bushakashatsi  bwarebye no ku biribwa bugaragaza ko akenshi ibiryo bigera mu mijyi byarangiritse cyangwa bidatunganyije neza uko bikwiye ngo bifashe abatuye mu mujyi kubona indyo yuzuye, ni ubushakashatsi ahanini bwibanze ku mboga aho ngo bwasanze hari n'abazihinga ariko ntibazirye.

Ndizeye Damien umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango uharanira uburenganzira bw’abaguzi mu Rwanda  ADECOR yagize ati "abanyarwanda batuye mu mujyi barya imboga cyane ariko aho zihingwa aho zikorerwa usanga kenshi abaturage bahatuye bariya babihinga mu byagaragajwe mu bushakashatsi bo ubwabo batabirya ugasanga aribo bari mu murongo w'imirire mibi ibyo rero bigatuma kwihaza mu biribwa akenshi basagurira mu masoko aho gusagurira imiryango yabo".

Ndizeye Damien anavuga ko mu zindi mbogamizi babonye harimo amategeko arengera bamwe abandi akabirengagiza, gusa ngo n’ibiciro ku isoko ntibyoroheye abanyamujyi.

Yagize ati "twasanze ko akenshi amategeko y'ibanze ku cyiciro kimwe ku bana bari munsi y'imyaka 5 ndetse n'abagore batwite ahongaho niho leta yarebye cyane ariko ibyiciro byose bikeneye kurya neza kandi bikabaho neza, twarebye no ku biciro uko bihagaze aho mu Rwanda ibiciro by'ibiribwa byazamutse cyane bikaba bidutera impungenge nk'abanyarwanda kugirango tube twajya ku isoko tugure ibiryo ku giciro kitunogeye".

Kubijyanye n'izi mbogamizi ADECOR igaragaza, Andrew Gatete ushinzwe imirire muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda avuga ko bagiye gufatanya n’izindi nzego zitandukanye bireba maze bagafatanya kugishakira umuti iki kibazo.

Yagize ati "nka MINAGRI nk'urwego rureberera ubuhinzi n'ubworozi  mu gihugu cyose ntago twibagiwe imijyi nubwo  ahahingwa henshi aba ari mu byaro, izo mbogamizi rero twazibonye ni ibintu tugiye kwicara tukaganiraho ndetse n'ubuyobozi bw'uturere turi mu mujyi, ni ibintu muri make twaganiriye ko tuzajya kwicara tukaganira ariko noneho tukareba iyo mbogamizi ihari by'umwihariko mu mujyi hanyuma tukazagaruka dufite igisubizo cyihariye ku bijyanye n'ibiciro bigaragara mu mujyi".  

Ubu bushakashatsi bukozwe nyuma yuko hatangijwe gahunda y’imyaka itanu yiswe Rwanda Good food for cities igamije gufasha abatuye imijyi kwihaza mu biribwa, ni gahunda izibanda mu mijyi y’uturere twa Rubavu na Musanze.

Inkuru ya Emma Bruno Mbonyuwera Isango Star Kigali

 Sep 30, 2022 - 09:01