Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu yasabye aba DASSO bashya kuzarangwa n'indangagaciro zo gukunda umurimo

Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Musabyimana Jean Claude yasabye aba DASSO bashya binjiye mu kazi kuzarangwa n'indangagaciro zo gukunda umurimo bacunga umutekano neza,byose bakabikorana ikinyabupfura.

kwamamaza

Mu muhango wo gusoza amahugurwa aha ububasha abasore n’inkumi bwo kwinjira mu rwego rwunganira akarere gucunga umutekano ruzwi nka DASSO, wabereye mu kigo cy’amahugurwa cya Polisi y’u Rwanda i Gishali mu karere ka Rwamagana.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Musabyimana Jean Claude yasabye abinjiye muri DASSO kurangwa n’ubunyamwuga bacunga umutekano neza byose bakabikorana ikinyabupfura.

Yagize ati "icyo twabasabye, twabasabye kuzarangwa n'ubunyangamugayo, kuzarangwa no gukunda akazi, kuzarangwa n'ikinyabupfura kuko ikinyabupfura ni ngombwa mu bintu byose bakora kandi bakazagira uwo mutima wo gufatanya n'abandi banyarwanda nabo ubwabo bakagira uruhare mu kwimakaza umutekano wo hirya no hino mu gihugu".    

Ku ruhande rw’abasoje amahugurwa abaha uburenganzira bwo kwinjira muri DASSO,bavuga ko usibye gucunga umutekano nk’inshingano yabo nyamukuru,bazatanga umusanzu wabo mu guhindura ibitagenda neza maze bagafatanya n’ubuyobozi guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ndetse n’iterambere ryabo.

Umwe yagize ati "ikintu nzagenda ngafasha abaturage ni ukubatangira amakuru ku bankuriye kugirango ibibazo byabo bikurikiranwe". 

Undi yagize ati "tuzafatanya n'abaturage n'izindi nzego harimo Polisi n'izindi nzego z'umutekano mu kurwanya ibisambo no kurwanya igwingira ry'abana n'abana bata ishuri n'inzererezi ku mihanda no gufasha abana batagira imiryango kubasubiza mu miryango". 

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Musabyimana Jean Claude,arasaba kandi abaturage kwakira neza aba DASSO bashya bagafatanya nabo kubaka igihugu nk’uko basanzwe bafatanya na bagenzi babo bari mu mirenge,bakirinda kubabangamira ahubwo bagakorana neza.

Yakomeje agira ati "icyo dusaba abaturage buri gihe nuko bakomeza gufatanya n'inzego z'umutekano uhereye kuri DASSO, yaba Polisi, ingabo n'izindi nzego zose dufite n'inzego z'ubuyobozi cyane cyane ku nyungu zabo, ku nyungu zacu twese, ku nyungu z'igihugu kuko umutekano twese turawukeneye kandi ni bamwe mu bawugiramo uruhare, icyo dusaba abaturage nuko babakira neza bagakomeza gufatanya nabo kugirango umutekano wabo ukomeze kuba ntamakemwa".    

Abagera kuri 416 baturutse mu turere 16 nibo basoje amahugurwa ku nshuro ya 6,abemerera kwinjira mu rwego rwunganira akarere gucunga umutekano ruzwi nka DASSO.

Akaba ari amahugurwa yari amaze amezi abiri n’icyumweru abera mu kigo cy’amahugurwa cya Polisi y’u Rwanda i Gishali.

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Rwamdaga-Gishali

 Jan 6, 2023 - 07:01