Hari ibihugu byo muri Afurika bikigenda biguruntege mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry'isoko rusange ry'Afurika

Kuri uyu wa 4 Umuryango Uharanira Agaciro n’Iterambere by’Umunyafurika, Ishami ry’u Rwanda (Pan African Movement Rwanda) wizihije umunsi wahariwe ubwigenge bw’Afurika ku nshuro ya 60, uyu munsi wizihijwe mu nsanganyamatsiko ijyanye no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’isoko rusange rihuriweho n’ibihugu by’Afurika.

kwamamaza

Uyu munsi wizihizwa kugirango hibukwe abakurambere b’Afurika baharaniye ubwigenge bwayo maze bagasiga umurage wuko ugushyira hamwe kwayo ariko kuzatuma uyu mugabane utera imbere ukarenga ibikomere wasigiwe n’ubukoroni.

Musoni Protais umuyobozi mukuru wa Pan African Movement Rwanda ,haranira Agaciro n’Iterambere by’Umunyafurika nibyo agarukaho.

Yagize ati "uyu munsi tuba tugamije cyane kugirango twibuke kandi dushime abayobozi b'ambere ba Afurika kuko baharaniye ubwigenge bakanafata n'icyemezo kugirango turenge kuba insina ngufi ku isi, turenge ibikomere twashyizweho n'ubukoroni".   

Uyu munsi wizihijwe mu nsanganyamatsiko yo kwihutisha ishyirwa mubikorwa ry’isoko rusange ry’Afurika, rizwi nka African Continental Free Trade Area , aha harebwaga ku ntambwe imaze guterwa ndetse n’imbogamizi zikigaragara mu ishyirwa mu bikorwa byaryo, gusa ngo hari imbogamizi zuko hari bimwe mu bihugu bikigenda biguru ntege muri aya masezerano nyamara ngo rishyizwe mu bikorwa ryaba ari igisubizo ku kwigenga k’ubukungu bw’Afurika.

Ibi bivugwa na Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome Minisitiri w'ubucuruzi n'inganda mu Rwanda.

Yagize ati "bimwe mu bihugu birihuta ibindi bikagenda gahoro impamvu nuko bamwe bakireba inyungu zabo nk'abantu abandi bakareba inyungu zabo nk'ibihugu kurenza kureba inyungu za Afurika, byose biba bishingiye ku bwoba yuko isoko nirijyaho hari abazabura ibyo bari bafite aho kugirango bumve ko bagomba kubisangira n'ibindi bihugu by'Afurika".  

Yakomeje agira ati "Ikiri gukorwa, hari inzego zitandukanye turahura tukaganira abantu bagafata umwanya muremure wo kumvikana batakumvikana bakaganira, ni urugendo kugirango abantu bakomeze kubona umwanya wo kuganira no kujya inama ariko hajyemo no kwigisha abantu ko isoko ry'Afurika riraruta gusa Afurika ahubwo ni isoko ryatuma ubwigenge tuvuga, ukwibohora nabyo bijyamo bijyana no mu bukungu".   

Uyu munsi mpuzamahanga w’ubwigenge bw’Afurika watangijwe ku mugaragaro tariki 25 z’ukwezi kwa Gatanu 1963.

Naho isoko rusange ry’Afurika rigizwe n’abarenga miliyari 1 na miliyoni 300 z’abaturage barikuri km2 miliyoni 30, gusa kuva amasezerano yashyirwaho muri Mutarama 2021 iri soko riracyagenda biguru ntege bitewe n’imbogamizi zitandukanye, zirimo urujya n’uruza rw’abantu, kwambuka no kwambutsa ibintu n’abantu ku mipaka, imisoro y’ibicuruzwa ikiri hejuru, ruswa ndetse n’amategeko akakaye ya za Guverinoma.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 May 26, 2023 - 08:01