Gusaba Ukraine guharira intara zayo Uburusiya byafashwe nk’umutego wa Putin

Ifoto ya Kallas ( EU)

kwamamaza

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Kaja Kallas, yaburiye ibihugu ko gushyira igitutu kuri Ukraine ngo yemere guha Uburusiya  intara zayo nk’igice cy’amasezerano y’amahoro ari umutego Putin yashyize.

Mu kiganiro na BBC, Kallas yavuze ko kwemerera Uburusiya kugumana intara za Ukraine ari “mutego ashaka ko twinjiramo”, asobanura ko icy’ingenzi kurusha ibindi kuri Ukraine ari igisirikare gikomeye.

Kallas usanzwe yarashyiriweho ibihano n'Uburusiya, yanenze ko nta ngamba zihamye zirimo gushyirwa mu bikorwa mu kurinda Ukraine, asaba ko ingwate z’umutekano zatangwa mu buryo bufatika, “bitari ku mpapuro gusa”.

Ibi byabaye nyuma y’uko abayobozi b’ibihugu bikomeye bya EU barimo Ubufaransa, Ubudage, Ubutaliyani na Finilande bifatanyije na Perezida Volodymyr Zelensky mu biganiro by’amahoro byabereye muri White House. Byabaye nyuma y'uko Trump yari yakiriye Perezida Vladimir Putin ku kigo cya gisirikare i Alaska, aho Kallas yavuze ko Putin “yabonye byose yashakaga, harimo no kwirinda gufatirwa ibihano bishya”.

Ku rundi ruhande, Zelensky ashinja Perezida w'Uburusiya kwanga guhura nk’abayobozi b’ibihugu byombi”, ndetse no gukomeza ibitero. Ijoro ryo ku wa kane, Uburusiya bwagabye ibitero ku duce 11 twa Ukraine, birimo Lviv hafi y’umupaka wa Pologne ikoresheje drone zisaga 540, bihitana umuntu umwe abandi barakomereka.

Abayobozi ba EU nka Perezida wa Finilande Alexander Stubb na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron bashimangiye ko Putin adakwiriye kwizerwa, Macron amwita “igikoko cyicaye ku muryango wacu”.

EU nayo imaze gushyiraho igipimo cya 19 cy’ibihano ku Burusiya, mu gihe Zelensky asaba kumenya “inyandiko igaragaza imiterere y'ingwate ku mutekano wa Ukraine isobanura ibihugu bizatanga ingwate z’umutekano mu minsi 7-10 iri imbere.

Zelensky yagize ati:" Dukeneye kumva ngo ni ikihe gihugu cyiteguye kukora ibi, mu gihe iki n'iki."

@ bbc

 Aug 22, 2025 - 10:38