Gisagara-Nyanza: Bahanyayikishijwe n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge

Bamwe batuye mu Murenge wa Nyanza uhana imbibi n''igihugu cy'Uburundi baravuga ko bahangayikishijwe n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge bikomeje kuhagaragara. Bavuga ko biteza urugomo n'amakimbirane mu miryango, bagasaba ko byacibwa. Ni mu gihe ubuyobozi buvuga ko nta mpungenge abaturage bakwiye kugira kuko birwanywa.

kwamamaza

Umurenge wa Nyanza ni umwe muri 12 igize akarere ka Gisagara. Uyu murenge ukora ku gihugu cy'abaturanyi cy'Uburundi ugira na sentire y'ubucuruzi ikomeye yitwa Nyaruteja ikunda kugira urujya n'uruza rw'abantu.

Ni agace abaturage bavuga ko kabonekamo ibiyobayabwenge, aho hari abitwikira ijoro bakabinywera aho bihisha ubuyobozi: nko mu bishanga by'imiceri n'ahandi. Bavuga ko ibyo bibagiraho ingaruka zirimo n'urugomo.

Umuturage umwe yagize ati: “bitewe n’ibiyobyabwenge baba banyweye, akenshi hano kwa muganga usanga bakira abantu barwanye.”

Undi ati: “iyo bamaze kunywa ibyo biyobyabwenge ni ukuvuga ngo nta mutekano uba ufite muri bagenzi bawe, uwo ari we wese murahura nuko ugakubita kuko nta bwenge buzima uba ugifite. Niba wanyweye ibyo biyobyabwange nta muntu uba wubaha, nta n’uwo uba ubona ko afite agaciro imbere yawe.”

Yongeraho ko “ ni ugufatanya n’ubuyobozi nuko bakareba yuko babigabanya mu baturage baba babikora.”

“akenshi babinywa bihishe kuko ntawe ushobora kubabona. Ariko amasaha abacuruzi bacuruza ibyo bintu, bakunda kubipima n’ijoro. Biteza umutekano muke mu nzira kuko harimo abategera abantu mu nzira nuko waba ufite agatelefoni ugasanga ibirara byagiye kubinywa biragutega bikayikwaka.”

Mu bufatanye n’ubuyobozi, inzego z'umutekano nka Polisi na RIB, amadini n'amatorero avuga ko iki kibazo atakirengeje ingohe. Avuga ko yahisemo gutegura ibiterane bikorerwamo ubukangurambaga bwo kubirwanya, nkuko bitangazwa na Pasiteri TUYISENGE Eliab, uyobora UEBR itorero rya Nyabikenke ryo muri muri Paruwasi ya Butare.

Yagize ati: “twateguye igiterane cyo kurwanya ibiyobyabwenge gifite insanganyamatsiko dusoma muri Yohana 8: 36, aho ijambo ritubwira ngo ‘nuko umwami n’ababatura muzaba mubatuwe by’ukuri.’ Rero twifuje gufata iyi nsanganyamatsiko kuko tuzi ko abantu barimo gukoresha ibiyobyabwenge nuko duhitamo guhita dufasha na Leta mu gukora ubukangurambaga kugira ngo abantu bareke ibiyobyabwenge, bakore biteze imbere bafite ubuzima buzira umuze. Kandi bafite na Yesu kirisito muri bo kuko ariwe utubashisha.”

“ibiyobyabwenge si byiza ku buzima, birica, ni isoko y’ubukene. Twe rero ntabwo twifuza ko abantu babaho mu buzima bubi no mu bukene. Twifuza ko babaho mu buzima bwiza, bafite Yesu Kirisito muri bo.”

RUTAGANDA Jean Felix; uyobora umurenge wa Nyanza, avuga ko n'ubwo nta byacitse ihari, hakiri abataragira imyumvire iri hejuru mu kudakoresha ibiyobyabwenge, ariko bakomeje kwigishwa.

Ati: “ muri uyu murenge wa Nyanza, ku biyobyabwenge nta byacitse ihari ariko nabo bake bahari ntabwo twifuza ko bagumaho. Umuntu uri mu biyobyabwenge ntiyakwigeza ku iterambere, ahubwo usanga abandi bamusiga kandi ntabwo twifuza ko hari umunyarwanda wasiga undi mu iterambere, twese tugomba kujyanamo.”

Ubusanzwe mu Rwanda, itegeko riteganya ko umuntu wese uhamijwe ibyaha bigize urusobe rw'ibiyobayabwenge: yaba kubihinga, kubikora, kubihindura, gutunda, kubika, no kugurisha, ahanishwa gufungwa imyaka 7 ariko itarenze imyaka 10 ndetse n'ihazabu ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Gisagara.

 Sep 2, 2024 - 17:50